Igice cya 11:Inkuru y’urukundo ‘Umutashye’

13

Mu gice giherutse Samilla yari yagiye mu rugo kwa Pius kumureba kuko yari amaze icyumweru atamwitaba kuri telephone kandi ubukwe bwabo bwegereje, ese byaje kugenda bite?

…Samilla agezeyo yabajije Pius impamvu yanze kumwitaba Pius ati: “Namenye neza ko ufite abo uhamagara bakakwitaba neza cyane aho kugirango bazanyice nakuyemo akange karenge” ubwo Samilla yahise azamura ya foto ya Pius na na Sandrine maze arayimuhereza aramubaza ati “Mu by’ukuri ibyacu urabihagaritse kubera uyu mukobwa? Sawa wahisemo neza uzagire amahirwe mu buzima kandi warakoze kuntesha igihe.”

Samilla yahise akubita urugi aritahira, Pius akibona iyo foto amenya neza ko hari agakino karimo kujya mbere kandi kapanzwe n’umuntu w’umuhanga cyane ndetse agakora ku mpande zombie. Yagiye gusohoka ngo asabe imbabazi Samilla asanga yagiye kare cyane, pius nawe agerageje guhamagara Samilla yanga kumwitaba ahubwo akamwandikira message ati “Hamagara Sandrine nta kibazo arakwitaba ndabizi.”

Iri jambo ryariye Pius abura icyo akora.Ahari ubukwe bwari bupfuye kuko ubwo haburagaga icyumweru gusa ngo bube kandi ku mpande zose nta wari witeguye.

Samilla yahise atoroka ava iwabo yigira mu nshuti ze za kure ngo batazamuseka ko ubukwe bwe bwapfuye akabengerwa ku muryango w’urusengero. Pius na we ntiyigeze atuza yahoraga ashakisha ku buryo byageze ku munsi w’ubukwe atazi iyo umugeni we ari. Yaje gusaba Brandine ngo amumuhamagarire kuko iyo we yamuhamagaraga atitabaga, maze Brandine ahamagaye Samilla aritaba n’agahinda kenshi amutekerereza ukuntu Pius yamuhemukiye Brandine nawe yumva bimuteye agahinda atangira kurakarira musaza we cyane. Icyakora Samilla yabwiye Brandine aho asigaye aba maze asaba Pius ngo bajyaneyo yumve ibyabo. Ubwo ibyo byabaye nyuma y’umunsi umwe ufatiye igihe ubukwe bwabo bwari kubera.

Clarisse yumvise ko ubukwe bwapfuye arishima cyane maze ahamagara Pius atuje aramwihanganisha, amwumvisha ukuntu bibaho nta gikuba cyacitse nk’aho ari impuwe amufitye. Ubwo Clarisse yishyuye Sandrine na wa musore amafaranga arenga gatoya igihumbi cy’amadolari kuko umugambi we wari ugezweho.

Nyamara nubwo Clarisse yari anezerewe, mu miryango yo kwa Samilla na Pius bo barimo bahanuza ku mahano yari yabaye yo gupfa k’ubukwe bw’abana babo ku munsi wa nyuma.Byari amarira menshi rwose.

Brandine na Pius bageze aho Samilla yari yatorokeye, baganira imvo n’imvano y’ibibazo, Pius ashinja Samilla ko umuhungu bakunda yari agiye kumwica, Samilla arirenga ararahira ko nta muhungu akundana na we wundi atari pius, icyo cyo na Brandine yari kukibera umugabo kuko yari azi amakuru menshi ya Samilla iyo aba afite umuntu nta kabuza nabyo yari kubimenya.

Nyuma yuko Samilla yisobanuye akaba umwere Pius nawe yafashe ijambo ngo yisobanure kuri ya foto yaregwaga, maze ababwira inzira byaciyemo zose ngo iyo foto ibeho nawe basanga arengana ahubwo hari abantu babifitemo inyungu babiri inyuma.
Iryo joro bashatse Pasiteri abasezeranya mu ibanga maze bafata umugambi wo gutoroka bakigira kuba muri Amerika bagahunga abantu babanga. Umugambi waranoze Samilla na Pius bafata rutema ikirere bajya kwibera muri amerika. Ubwo Pius yasize yanditse urwandiko rusezera ku kazi rukaba rwari kuzatangwa ikiruhuko cy’ubukwe yari yahawe kirangiye.

Bakigera muri Amerika, Pius yashatse imikorere kubw’amahirwe iraboneka bagira umuryango mwiza udasabiriza kandi wuje urukundo.

Umunsi umwe Pius yaganirije Samilla amubwira ko afite umwana mu Rwanda kuko hari umugore yari yarateye inda batarajya kuba hanze. Iri jambo Samilla akiryumva nta mahoro yongeye kuba mu rugo kuko buri munsi yahoraga acyurira umugabo we uwo mugore babyaranye ndetse n’inshingano z’urugo ntiyari akizuzuza nk’umugore kubera iyo mpamvu.

Murenzi Sixbert

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 13

  1. Samilla we! ibukako wabanje kukanyuzaho (gusambana) ugakuramo ni inda,ukandura na Sida? mbere yuko ukizwa.ubuse ko wasambanye,ukica Pius,ntabikwangire? ibaze nawe? kd uhite ucururuka umutima!

  2. Andika Igitekerezo Hano samill yere kuba umudamu mubi ahubwo na byakire akunde umugabowe bubake urugo kuko mbere yogukora ibyo yibuke ko yakuyemo inda akanadura agakoko gateresida ibyo byose abitekerezeho.

  3. Mureke guca imanza dutegereze amaherezo,ariko Samilla arihuse gufata ibyemezo kandi bizamugiraho ingaruka.Komeza mutwibwirire uko byagenze.

  4. samilla niyihangane kovyabay ataco aribubihindureho,ahubwo avyitondere ntibibasenyere,yoyevkubabaza umugabo knd yabimubwiy kugira bagire hamw icobokora

  5. Muzahore mwumve uyu mugore nawe ashobora kuba ari kazarusenya niba nawe yamusize ari muzima ubuse we ko yamwishe akanasambana nibindi byishi ubusewe nabivuga bizacura iki azatinyuka uvuge ngo nishe umwana?mutubwire

  6. Samilla natuze, nibe nawe yigeze asambanaho yumva uko bimeze ariko bibabaza cyane iyo washatse umugabo uri isugi akajya yirirwa asambana kandi natwe turahora kandi ntitubishyure.

  7. Samilla natuze, nibe nawe yigeze asambanaho yumva uko bimeze ariko bibabaza cyane iyo washatse umugabo uri isugi akajya yirirwa asambana kandi natwe turahora kandi ntitubishyure.

  8. 1 | 2

Tanga Igitekerezo