Igice cya 11:Amacenga y’urukundo

2

Mu gice giherutse umugabo wari wahaye akazi ba Parfait yari ababwiye ko bitagishobotse kandi ko bagenzi babo batazarekurwa vuba, ese byatewe n’iki?

….Uwo mugabo yakomeje agira ati “ni gute muhangara gukoresha uriya muhungu w’umusazi kandi muzi neza ko umukobwa wanjye atigeze amwibagirwa?” maze Eddy aramusubiza ati:” Mubyeyi rero ntabwo biriya wari umupango wacu ndetse ntabwo twari tuzi neza ko umukobwa wawe ari hariya gusa mutubabarire murekure bariya bakobwa kuko nta ruhare bafite mu izimira ry’umukobwa wanyu!”

Maze uwo mugabo n’umujinya wose aramusubiza ati:”ndakubwiye ngo ceceka aho!,byibuze iyo umukobwa wanjye azimira nkabimenya none dore ari kwa muganga kubera ko yitaye mu kagozi nyuma yo kubura uriya musazi!,none rero kugirango mubone bariya bakobwa ni uko munzanira uriya musazi,nanjye nkabaha bariya bakobwa!”

Nuko Alex aramubaza ati:”none se nyine ko ari umusazi urabona twamukura hehe?,ikindi ubundi yakumarira iki kandi nawe ko ubibona ko ari umusazi” maze uwo mugabo aramusubiza ati:” njyewe icyo mukorera cyangwa icyo mukoresha ninjye ukizi,mbese uko utabwiriza injangwe uko iragenza imbeba ni nako utambwiriza uko ndagenza uriya musazi!”

Parfait yumvise ayo magambo ananirwa kwihangana aramubwira ati “Ariko mzee, uziko neza utekereza nk’aho utigeze kubyara?,ese niba utanakunda ntiwanagira impuhwe byibuze!,cyangwa niba utarigeze ugira impuhwe ntiwabyiga kuri iyi nshuro?,tekereza nawe ari umwana wawe bari gupangira imigambi nk’iyo?” uwo musaza arabasubiza ati:”Njyewe utekereza ko nanze umukobwa wanjye Brandine?,ariko nimba ntamushyingiye aho nshaka,nzashyingura umuntu wese uzitambika inzira zanjye, mumve mu maso ntacyo mvugana namwe!”

Abo bahungu barebanye nk’abakubiswe n’inkuba,ariko barikomeza ndetse bakomeza kumuhatiriza,ariko ababwira ko bidashoboka.

Muri ako kanya yagiye kumva yumva umuntu arakomaze,maze hinjira umwe mu bari bari hanze aramubwira ati:”boss ndashaka ko tuvugana!”maze aramubwira ati:”wambwiriye ahase sinkumva!” maze uwo musore aramubwira ati:”boss ntibigishobotse kuko muganga avuze ko atazakira vuba aha!”

Ku rundi ruhande uko wa muntu yakomezaga kujyana Jesca na Slyvie ahantu harushijeho kuba habi ndetse bikanatuma barushaho kugira ubwoba,yaje kugera imbere, maze atangira kubabwira ati:” kuri iyi si muzatinye urukundo. Urukundo rutera benshi kugira nabi kandi na bo sibo,ariko se twakibaza duti ni bande?,akomeza avuga ati:”bakobwa bato ntimugire ubwoba, sinteganya kubababaza kuko nababaye kenshi,navutse rimwe,nzapfa irindi,nahemutse kenshi,mpemukirwa na benshi kandi nanone ngiye guhemuka kuri iyi nshuro kandi ntimubimpore!”

Nuko abo bakobwa bumvise ayo magambo bagira ubwoba, maze abonye babugize abakuraho utuntu twari tubapfutse iminwa,maze kubera ubwoba barasakuza cyane bati:” Koko watwihoreye tukigendera!” ,ariko ahita afata urwembe akeba ku gatoki ka Slyvie, maze afata n’ipensi ayikandisha ugutwi kwa Jesca maze barasakuza cyane,nuko bagenzi b’uwo musore aho basigaye bati:” uri umuntu w’umugabo n’ubundi turakwemera sha,komereza aho!”

Nanone kandi uko Eddy,Alex,na Parfait bakomeje kumva ubutumwa wa muntu yabwiraga boss batunguwe no kumva ko noneho nyuma yo kwimanika Brandine yamanutse ku gitanda yitura hasi arakomereka ku mutwe , kando ko ari muri koma kubw’ibyo gahunda z’ubukwe zigomba guhagarara akabanza akitabwaho!.

Nuko uwo musaza uburakari bumurenze ahita avuga ati:”ubundi byose nimwe mwabiteye kubw’ibyo rero nimumvire mu rugo ariko umwe muri mwe agomba gusigara hano kugeza igihe umwana wanjye azakirira!”

Nuko Parfait aramubaza ati :” ariko se noneho ibyo udukoze ni ibiki?, noneho urugo rwawe uruhinduye gereza?” ariko uwo musaza aramubaza ati:” ntimwambwiye ko mukeneye abakobwa?” ubwo rero umwe nasigare mu kanya baramugeraho kandi sinivuguruza ni uko bimeze!”

Ku rundi ruhande, Uko wa musore yakomezaga kubabaza abo bakobwa niko bagenzi be aho bari basakuzaga ngo kora ibyo ukora urangize twigendere cyangwa utubwire tuze tubyirangirize!, nuko uwo muhungu ahita afata Jesca amutura hasi Slyvie abibonye arasakuza cyane maze ahita ababwira bombi ati:"ngaho nimuceceke mbabwire!"

Ku rundi ruhande babasore batatu(Alex,Eddy na Parfait) babonye bibayobeye,nuko Eddy ahita abwira uwo mugabo wabafatiriye b nk’ingwate ati:" Ngaho reka bagenzi banjye bagende, njyewe nsigare hano kugeza igihe umukobwa wawe azakirira cyangwa nunabishaka ngume hano nk’umucakara wawe!"

Nuko uwo mugabo yumvise ayo magambo arushaho kurakara niko kubwira Eddy ati:"ibihano wihaye ntaho bihuriye n’amafuti yanyu kuko umwana wanjye ni ikinege ubwo rero niteguye guhemukira umuntu wese uzashaka kumuhemukira!", ariko Alex aramubwira ati:" Erega gukunda ni kimwe no guhemuka ni ikindi,ubwo se ubwiwe n’iki ko umwana wawe yagushyigikira?,ese ko utubwira ko ushaka kumushimisha ubwiwe n’iki ko yabyishimira?"

Nuko uwo mugabo arabasubiza ati:"yabyishimira atabyishimira,naramubyaye kandi ndanamuyobora,ubwo rero agomba gukurikiza amategeko muha!" nuko ako kanya bakiri muri ibyo hahita hinjira umuntu abwira uwo mugabo ati:" Boss hanze hari umuntu ubasha kandi ngo birihutirwa!" maze Uwo mugabo aramusubiza ati:" ni inde?" na we ati :" mbonye ameze nk’umusazi”

Simeon Ndayisaba

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Jesca yavuye hasi amahoro ceceka mbabwiwe yababwiye iki?umusazi yabaye nde?inyigisho irimo irahagije.komeza mutubwire.

Tanga Igitekerezo