Reba ibintu by’ingenzi wakorera umugabo wawe ukamurinda kuguca inyuma

8

Abagore benshi bahora bataka ko abagabo babo babaca inyuma nyamara hari uburyo bworoshye bwo gukuraho izi mpungenge ugahagarika gukeka amababa umugabo wawe ukamwiyegurira burundu.

Dore ibyo usabwa gukora mu gihe uri kugirana ibihe byiza n’umugabo wawe mu rwego rwo gutuma ataguhararukwa vuba bikaba byaba intandaro yo kwigira mu bandi bagore

1. Muhate ibyo akunda kurusha ibindi

Aha icyo twavuga cy’ibanze ni ukumenya icyo umugabo wawe akunda kurusha ibindi hanyuma ukakimukorera neza kandi buri munsi.

Ibi bizatuma ahora agutekereza kuko ibyo yajyaga gushaka ahandi ubimuha byose bityo akabona nta kintu yakuburanye cyatuma ajya ahandi.

2. Ntukamwishishe cyangwa ngo umutinye mu gihe cyo gutera akabariro

Buriya abagabo benshi bakunda abagore bafunguka bakabavugisha kandi bakabigaragariza uko bari cyane cyane mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa mu bindi bih bidasanzwe.

Iyo umugore agaragaje kwishisha umugabo we rero bituma abagabo batisanzura uko bikwiye bityo bikaba byateza umwuka mubi hagati yanyu bikamutera kujya aho bamwisanzuraho.

3. Gerageza uyobore ibitekerezo bye

Ibi bitandukanye cyane no kuba wamuyoboza igitugu mu rugo rwanyu! Ibi kandi bigusaba kumwiga ukammenya neza ukamenya isaha aba akeneye ikintu runaka ukakimuha atarakikubaza, ukamenya umwenda akunda bitewe n’aho agiye ukawutegura, n’ibindi bimwereka ko musa naho mutekereza ibintu mu gihe kimwe bitewe nuko wamwize ukamumenya neza.

Ibi bizatuma agukunda cyane akubonemo nk’impano y’Imana ndetse abone ko ari wowe yagenewe kuko muhuza muri byose.

4. Hungira kure ibyo umugabo wawe yanga.

Iyo ubana n’umuntu ntakabuza uba ugomba kumenya neza icyo akunda n’icyo yanga. Wowe rero icyo usabwa gukora ni ukumufatira ku byo akunda ukabimuha cyane mu rwego rwo kumwigarurira kugirango atagira undi atekereza kubera ko waba utabikoze uko bikwiriye.

Nahanyu rero kugirango mwigarurire abagabo banyu mukabaca kungeso yo kubaca inyuma.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. najye ndashaka inshuti ifite urukundo nyarwo . uwumva twaba inshuti yampamagara kuri iyi number 0727294843 ndi sure

  2. sh njye ntabwo ndashaka ariko hari abagabo cy abagore batanyurwa nuko babanye gusa kwisubiraho tukoroherana muribyose icyogihe urugo ruzatera imbere.

  3. UNjweiwanje Ntasukumpabona Habakumugorewante Nomunzunta Ubwahontakora Isuku Umwendawanjewo Ntiyawushira Mumazi Ninje Ubyikorera Mungireinama Kukonyigiriye Namucainyuma

  4. ndashaka kubunganira Umugabo yifuzako wamukora ahantu hose ukamwerekako haricyoyakoz biramunezaza cyane niba wakoze ikosa akarikwereka ntukavugire hejuru cyango ngubihakan kandi uziko wabikoza ntukagirane agakungu nabasor kandi warashaste ntugahishe Umugabo aho ugiye nubyuka mugitondo ntukamusige muburiri utamukanguy NGO umuhe mwaramuste ibyo nubishobor ntaho haduyi azanyur ntanuzamenya komushojye ntukibare zukubayeh ibyo byirukana umugabop murugo

Tanga Igitekerezo