Kwamamaza

URUKUNDO

Ibintu by’ingenzi buri mugore wese yifuza gukorerwa mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditswe

kuya

Ibintu by’ingenzi buri mugore wese yifuza gukorerwa mu gihe cyo gutera akabariro

Mu bintu by’ibanze bishimisha abagore habamo kwitabwaho, guteteshwa, ariko byumwihariko iyo umugabo yitwaye neza mu buriri ntacyo wabigereranya nabyo ku mugore. Iyo umugabo abashije gutuma umugore yishima mu gihe cyo guhuza urugwiro ndetse akagera ku byishimo bye bya nyuma(Kurangiza) yumva yamuha ibyo atunze byose.

Biragoye ko umugabo yashimisha umugore mu gihe cyo gutera akabariro atazi ibimunyura , ibyo aba akeneye gukorerwa n’andi amabanga anyuranye. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 6 umugore aba akeneye gukorerwa n’umugabo mu gihe cyo gutera akabariro.

1.Kumukora aho atishyikira

Nubwo iyi mvugo isa n’izimije ariko mu gihe cy’igikorwa , umugore aba akeneye ko umugabo amukorera ahantu hatuma amera nk’ugiye mu yindi si.

Buri mugore agira igice kiba kihariye gituma yumva yizihiwe. Ikimenyesha umugabo ko yageze kuri icyo gice ni uko iyo uhakoze avuga n’akari imurori kubera kwizihirwa. Ni inshingano z’umugabo gushakisha no kumenya icyo gice cyihariye cy’umugore we.

2.Kumutegura bihagije

Abagabo benshi bakunda guhutiraho, ntibite ku gikorwa cyo gutegura umugore igihe gihagije ngo nawe abashe kugira ubushake. Abagore bakunda umugabo ubategura mu buryo bwose bushoboka.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye, bagaragaje ko nibura umugabo aba agomba gutegura umugore we iminota hagati ya 10 na 15. Ibi ngo nibyo bituma nibura umugore agera ku byishimo bye byanyuma.

3.Kumusoma kuburyo bwimbitse

Ubu nabwo ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu gutegurana hagati y’abashakanye. Iyo umugabo afashe umwanya agasoma umugore we kuburyo bwimbitse mbere yigikorwa nyirizina bituma umugore arushaho kugira ububobere bwinshi.

4.Igikorwa kimara umwanya

Nta mugore wishimira ko umugabo anywa amata ntayamare. Buri mugore aba yifuza ko umugabo amara iminota myinshi bahuza urugwiro. Uko igihe kiba kirekire ninako umugore agenda yumva uburyohe .

5.Kurangiza

Umugore aho ava akagera aba yifuza kurangiza nkuko umugabo bimugendekera. Hari abagore batazi uko kurangiza bisa bitewe n’uko abagabo babo hari ibyo baba batujuje, hari abagore bagira uburyohe ariko ntibarangize ariko hari n’umubare muto w’abagore babasha kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro ku rugo. Ni inshingano z’umugabo gufasha umugore we kurangiza kuko nacy kiri mubyo baba bifuza ku mugabo.

6.Kumushimira

Burya ngo n’ubwo batabivuga ariko abagore baba bashaka ko umugabo mugihe igikorwa kirangiye, abashimira . Si byiza na busa ko umugabo ahita yisinzirira igihe igikorwa cyo guhuza urugwiro kirangiye.

Ibi ni bimwe mu bintu abagore baba bifuza gukorerwa mu gihe cyo gutera akabariro. Niba hari ibindi uzi , shyira igitekerezo cyawe ahabugenwe.

Ushobora kuba umenye ko hari ibitagenda mu rugo rwanyu. Niba hari ibyo udakorerwa(umugore) cyangwa hari ibyo utubahiriza(umugabo), byose byakemuka ari uko mugize ikiganiro kirambuye kuri iyi ngingo. Ikiganiro niyo soko yonyine yatuma umenya ibishimisha n’ibitanyura mugenzi wawe, ibyo akeneye ko uzajya umukorera.

IBITEKEREZO

  • Jean Claude ndayiragije Yanditse:

    None mugihe wamuteguye bikwiye biva kuki ngo umugabo ace arangiza vuba

  • Jean Claude ndayiragije Yanditse:

    None mugihe wamuteguye bikwiye biva kuki ngo umugabo ace arangiza vuba

  • Justice niyokwizera Yanditse:

    Ni gt wasaba umugore wawe igitsina?

  • Mandela Mony Yanditse:

    Kugira Ukore Umubonano Mpuzabitsina Umwanya Munini Kumugabo Wabigenza Nte? Umugore Arangiza Mumwanya Ungana Gute? Murakoze!

  • Mandela Mony Yanditse:

    Kugira Ukore Umubonano Mpuzabitsina Umwanya Munini Kumugabo Wabigenza Nte? Umugore Arangiza Mumwanya Ungana Gute? Murakoze!

  • Jenny Love Yanditse:

    Murakoze,muhore Mutwigisha.Ariko Umuntu Afise Ikibazo Cyo Kurangiza Vuba Mwamugira Iyihe Nama?

  • pierrette Yanditse:

    nonese ko dukuriza ibyo mutubwira twabikora bikanga

  • Manirambona ELie Yanditse:

    Umugore ARangiza Gute?umugabo yobimenya gute?

  • MA-PRO Yanditse:

    MURAKOZE.

    MWATUBWIRA ICATUMA UMUNTU AHEBA KWIKINISHA?

  • Nshaka Yanditse:

    Jwe mfis ikibazo!iyo ndiko ndatera akabariro mara umwany munini ntararangiza?ndashobor kumara isaha ntararangiza.nokor iki kugir nze ndarangiza kare?

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza