Ibi nibyo bimenyetso byakwemeza ko ntakabuza wanduye virusi itera SIDA

Abantu benshi ku isi iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye batangira kwibaza ibintu bibiri 2 kimwe kobashobora kuba bteye inda abandi bayisamye
cyangwa banduye agakoko gatera sida kandi ibi nibyo baba bafite ishingiro yokwibaza
ibi kuko bijwineza ko aka gakoko kandurira mumibonano idakingiye, gusa wowe wahuye nibi byago byo kuba wakora imibonano idakingiye

Dore icyakwereka ko ushobora kuba waranduye koko kugirango uzahite ugana ikigonderabuzima kikwegereye babe bagufasha nkuko tubikesha urubuga aids.gov

Ibiheri kumyanya ndangabitsina

Numara gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye nyuma yigihe runaka ugatangira kubona ibiheri biza kugitsina bidakwiye bishorora kuba bikurya cyangwa bitakurya icyo ugomba kumenya nuko igihe kizagera bikakurya nibyiza rero ko wahita unyarukira kubitaro

Gusesa urumeza(chills)

Aha ushobora kuvuga uti “ibyo nibisanzwe umuntu iyo akonje ashesha urumeza” gusa njye sicyo nshaka kuvuga ndavuga igihe bikubaho izuba riva abandi babira ibyuya wowe ugasanga imbeho yakwinjiye washeshe urumeza umubiri wose aha ugomba guhita wihutira kwa muganga
agaze

Gutakaza ibiro kuburyo budasanzwe(fatigue)

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ukobona utangiye kugabanuka ibiro kuburyo budasanzwe nkabundi burwayi ufite urasabwa kugana kwamuganga bakubwira uko uhagaze

Guhinda umuriro kuburyo budasanzwe

Nyuma yo kwibona ho ibi bimenyetso ndetse nanone ukumva umuriro udasanzwe kandi ntamarariya urwaye cyangwa indi ndwara itera umuriro udasanzwe nibyiza ko ugana ibitaro bikagufasha ukamenya uko uhagaze ubundi ubuzima bugakomeza

Ibicurane bidakira(gripe)

Nyuma yogukora imibonano idakingiye ukabona uri kurwara ibicurane kuburyo budasanwe kandi bigatinda gukira kabone niyo waba wafashe imiti ijyanye nibyo bicurane ariko ukabona bitinda gukira aha ugomba kugira amatsiko yo kujya kwisuzumisha ukamenya uko uhagaze

Ibimenyetso byo nibyinshi bigaragaza ko umuntu yaduye virusi itera SIDA gusa ibi tuvuze haruguru nbyo byingenzi ukwiye kuzirikana

Nibyiza ko mbere yo gukora imibonano mpuza bitsina wajya ubanza ukikingira ugakoresha agakirizo kuko ubuzima burahenda benshi banemezako ntakiguzi cy’ubuzima kibaho gusa mugihe watsitse ihutire kwipimisha umenye uko uhagaze

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo