INKURU NDENDE: AMAHIRWE ABONEKA RIMWE (igice cya kabiri)

2

Duherukana Rugira (musaza wa Sabine) avuga ko azihorera kubw’urupfu rw’umuvandimwe ariko Sabine abyamaganira kure, kurikira uko inkuru yakomeje kugenda.

Nyuma y’iminsi itatu Sabine yagarutse aho yabaga,doreko yari umunyeshuri muri kaminuza,ariko wabonaga ko yaracitse intege mbese yahoraga yikanga ubusa,ntiyashakaga kujya mubantu benshi. Njye n’ubwo nari maze iminsi mike mu gipangu twabagamo, ntibyambuzaga kumenya bamwe mu bantu bahaba ndetse nkanasobanukirwa imyitwarire yabo. Uko nakomezaga gutekereza ubuzima bwanjye na Papa wanjye n’uburyo amerewe mu bitaro,ariko mukuru wanjye Ephrem agakomeza kunyizeza ko azamera neza,numvaga ntabyizera cyangwa ngo niyumvishe ishusho y’ukuntu ameze ntaramwibonera,ariko iyo nakubitaga amaso Sabine,nareba agahinda afite n’uburyo yigunze numvaga ibitekerezo byo kwigunga bigiye ahubwo nkumva ngiriye impuhwe uwo mwana w’umukobwa disi umaze gutakaza umubyibuho we kubera agahinda k’urupfu rw’umuvandimwe we!

Umugoroba umwe nibwo yafashe ibitabo ngo ajye gusoma dore ko yiteguraga ibizamini,gusa kubera gucika intege k’umubiriwe,iyo yatambukaga,nabonaga ameze nk’ugiye gutemba,nuko arakebuka arandeba maze arambaza ati:"ariko ko wanyitegereje cyane ni ukubera iki?" yongeraho ati:"sha wambwiye niba nambaye nabi nkabihindura bataza kunyuzamo ijisho!" amarira ambunga mumaso maze ndamubwira nti:"banza ujye kubika iyo essui-main(eswime) maze uze nkubwire" (yari yasohokanye essui-main kurutugu)

Nuko Sabine aragenda ariko ubona atameze neza,ageze munzu numva arongeye atangiye kurira,nuko nanjye ninjiramo ariko mfite ubwoba kuko ni ubwa mbere nari ninjiye muri getho y’umukoba,maze ngezemo nsanga yicaye kuri tapi (carpet) ari kurira,maze mufata amaboko yombi ndamuhagurutsa,mwicaza kuntebe nanjye nicara kuyindi maze ndamubwira nti:"ndakwinginze reka kurira!"

Afata akanya gato,ariko arankundira aratuza,maze arambwira ati:"nayibitse ngaho mbwira icyo wari ugiye kumbwira!" nuko ndamubaza nti:"ese ko mbona utameze neza byakugendekeye bite?" arabwira ati:"ariko wagiye ureka kwigiza nkana!,ubwo koko ikibazo cyanjye ntukizi?" ndamubwira nti:"umbabarire nari nagizengo haba hari ikindi cyakubayeho,usibye ko na kiriya kitoroshye" maze nkomeza mubwira nti:"nukuri kukureba wigunze birambabaza cyane kandi wagakwiye gushaka ukuntu wagerageza kwihangana maze ukareba imbere!" Sabine aransubiza ati:"wowe ntiwiyumvisha uburemere bw’ibibazo nahuye nabyo!"; maze nanjye ndamubwira nti:"Sabine,nanjye nahuye n’ibibazo kandi byabereye umunsi umwe n’ibyawe kuko ubu Papa wanjye ararwaye kandi ari mubitaro kuko yakoze impanuka,ikindi kandi niwe wanyishyuriraga kuko urabizi niga Private ubwose nanjye mpere ko nigunge cyangwa ndire?",nuko Sabine amera nk’uhindutse ahita ambaza ati:"Papa wawe?,akora iki?"

Nanjye ndamusubiza nti:" ni umushoferi (chauffeur/driver) arambaza ati:"atwara imodoka bwokoki kandi akorera hehe?" nuko ndamusubiza nti:"coaster kandi akorera ino aha Kigali",mbona ariruhukije maze arambwira ati:"nari ngizengo!" numva ntunguwe n’amagambo ambwiye ariko nanga kumubaza byinshi kuko icyo nashakaga kwari ukumuhumuriza ntabwo ari ukumukuramo amakuru,maze ndamubwira nti:"nzi neza ko Papa adakize neza kwiga kwanjye kwahagarara,ariko kandi ngomba kwikomeza kugirango mbashe kubaho neza mubihe biri imbere!"

Nuko Sabine ahagarika ibyo kurira atangira kunganiriza agira ati:"nukuri ndumva unkomeje kandi uri umuntu mwiza ahubwo nzagushaka tuganire!" kuko nabonaga atangiye kongera kugarura agatima nanjye nshishamo ntera urwenya ndamubaza nti:"unshaka wowe, kandi uri umunyeshuri!" nongeraho nti banza urangize ishuri ibyo gushaka uzabijyamo nyuma kandi uracyari umwana!",maze nawe ankubita agashyi bitari iby’ubugome arambwira ati:"sigaho kuvanga amasaka n’amasakaramentu!"

Ephrem aho yari ari arwaje Papa yakomezaga kunyizeza ko Papa azakira agataha,kandi akongera gusubira ku kazi ke ko gutwara dore ko ari ko kari kadutunze,gusa Papa yahoraga ahangayikishijwe n’uburyo nzashobora kwiga kandi atagishoboye akazi,ariko mukuru wanjye Ephrem agakomeza kumubwira ati:" Dr.Anasthase umwe ushinzwe kugorora ingingo yavuze ko vubaha aza yakize kandi agasubira ku kazi ke!"

Nubwo byari bimeze bityo ntabwo muzehe (Papa) yaburaga guhora abwira Ephrem ati:"maze uzamenye ko murumuna wawe (avuga njyewe) akunda gungayikishwa na buri cyose niyo mpamvu ugomba gukomeza kumwizeza ko nzakira vuba aha n’ubwo mbona bikiri kure,atazavaho ananirwa n’ishuri. ariko ibyo byose Grand frere (Ephrem) yararengaga akabimbwira kuri Telephone kuko ntacyo nanjye namuhishaga,gusa akongeraho ati:"wihangane mwana wa mama!!"

Mu gihe nari nkiri kuganira na Sabine dusa n’abatwawe iby’agahinda yabivuyemo mbese n’ibyo kujya gusoma yabyibagiwe turi kwiganirira nagiye kumva numva umuntu akubise urugi,ntungurwa n’ibibaye ariko ndituriza kuko ntakavuyo kari gasanzwe kaba muri icyo gipangu,ariko Sabine we umutima watereraga hejuru doreko yari amaze iminsi atameze neza. Nuko nihagararaho mbwira uwo muntu nti:"injira " ngiye kubona mbona ni Nkusi,nta kindi yavuze ahubwo yabaye nk’uceceka gato maze arambaza ati:"kuki telephone wayikuyeho!" nanjye ndamubaza nti:"njyewe?," ariko ansubiza arakaye ati:"nonese hari undi mwitirinwa ubona hano?" nuko nshisha make ndamubwira nti:"ngaho mbwira rero!" maze mbona ariruhukoje maze ahita ambwira n’agahinda kose ati:"uziko Ephrem ambwiye ngo Papa wawee............." atarakomeza ndamubaza nti:"Papa wanjye iki?" ndakomeza nti:"Wirinde kugira icyo umuvugaho kibi!"

.......Mugitondo cyakurikiyeho nagiye kumva numva umuntu ari gukomanga kurugi rwa getho yanjye,ariko ndamwihorera kuko numvaga nabaye nk’umusazi kuko iyo natekerezaga amagambo Nkusi yambwiye ko yabwiwe na grand frere (Ephrem) kuri Telephone,numvaga ubwenge bugiye kuko natekerezaga ahantu nzakura amafaranga y’ishuri nkumva ubuzima bumbereye ihurizo rikomeye cyane.

Uwo muntu uko yakomezaga gukomanga niko narushagaho kumva umujinya, agahinda ndetse no kwiheba birushaho kwiyongera,maze ngatekereza nti:"ese ubu koko niyahure!",ariko nkibuka ko data yajyaga ambwira ati:"mwana wanjye uzabe intwari,kandi uzakomeze gutera imbere,kandi igihe uzumva wihebye ujye wibuka ko aricyo gihe intwari zambikwa impeta z’ubutwari kuko intwari yitwa iryo zina kuko yashoboye guhangana kandi ikanesha!" ariko uko uwo muntu yakomeje gukomanga numvise antesheje umutwe,bituma numva amagambo yose papa yambwiraga nyatesheje agaciro ,maze mbwira uwo muntu n’umujinya wose nti:"mvira kurugi n’ubundi ndabamenyereye ubwo nawe wasanga uje kumbwira ko n’ukundi kuguru bagukuyeho!",ariko akomeza gukomanga numvise andambiye ndabyuka,nambara agapira n’ikabutura njya gukingura.

Nuko nkimara gukingura nsanga ni Sabine yakomanze agera n’aho atangira kurira,ariko akarira gake kugirango hatagira uwumva ijwi rye,nuko mwitegereje n’ukuntu yahogoye ndihangana ndamuhoza n’ubwo bwose umutima wanjye wari uremerewe,ariko nyine narihanganye ndamubwira arinjira,maze aricara,nanjye mwicara iruhande gusa akomeza kunyitegereza asepfura doreko nari namwinginginze musabako atongera kurira,ariko nyine akomeza kunyitegereza atavuga.

Twakomeje kwicarana ntawuvugisha undi,ariko hashize nk’iminota itanu ndamubaza nti:"Sabine ko unzindukiye byakugendekeye bite?" maze aransubiza ati:" umva nkubwire kandi unyumve kuko ibyo nkubwira si ibikabyo kandi singamije kukwiyemereraho! ndamubwira nti:"Sabine nguteze amatwi mbwira" akomeza agira ati:"usibye kukuzindukira nana kuraririye,kuko Nkusi akimara kukubwirako Papa wawe bamuciye akaguru bavugako gashobora kuba karafashwe na kanseri,wahise utakaza ubwenge( lose control) maze uhirika Nkusi wirukira muri getho kuburyo waraye wivugisha,ubwo rero nakomeje kukumva kwihangana birananira,none ariko numvise ucecetse ngirango wiyahuye nk’uko ariryo jambo wagarutseho kenshi igihe wivugishaga!"

Uko Sabine yambwira ayo magambo ninako amarira yarushagaho kwisuka,maze uko amarira atemba kumasoye nkumva hari imbaraga impatira guhagarika isuri y’ibibazo byasumiraga kumpitana maze ngahoza uwo mukobwa ariko nanjye sinari norohewe,nuko mbaza Sabine nti:"Nonese Sabine kuki utiryamiye ngo undeke njyewe nkomeye kandi nshobora kwihangana?" nkomeza mubwira nti:"ubu koko uyobewe ibibazo usanganwe?"ariko Sabine arambwira ati:["reka nkubwire imvugo ya kinyarwanda:"burya iyo wigisha umuntu nawe uba wongera ubumenyi kandi iyo ugize icyo uha umuntu nawe biragushimisha,kandi uko ijwi ryawe ryarushagaho kwinjira mumatwi yanjye ryuje agahinda,ninako nanjye numvaga nkozweho,gusa nibuka unyihanganisha!"]

Nakomeje kumva amagambo y’uwo mwana w’umukobwa,uburyo yuje inyigisho zubaka,n’ukuntu afite ijwi rituje agahinda nari mfite gatangira kugabanuka na cyaneko ibyabaye ntacyo nari kubihinduraho,ariko ngumana ubwoba nibaza ahantu nzajya nkura amafaranga y’ishuri kandi muzehe bamuciye akaguru, nkibaza uburyo azajya atwara imodoka dore ko ariho hantu nakuraga amafaranga y’ishuri. ariko uko Sabine yanyitegerezaga yarambajije ati:"Ariko ufite ikihe kibazo?"ndamubwiranti:"ahubwo mfite ibibazo!" aransubiza ati::"wibagiweko twumvikanye ko buri wese agiye kujya asagingiza mugenzi we ibibazo bye kugirango tubashe guhozanya!",ndamubwira nti:"Sabine ntabwo ibyanjye wabishobora,ariko akomeza kumbwira ati:"ndakwinginze reka ibitekerezo byinshi kuko birakwangiriza kandi uko nkubona uhangiyitse niko ndushaho gushavura!"

Maze Sabine ambwiye ayo magambo amarira arongera arisuka,maze nininjira mucyumba nkurayo agatambaro(mouchoire) ntangira kumuhanagura amarira ari nako mubwira nti:"Sabine tuza sinongera kugushavuza,amaso yawe natokoje nkoresheje kugutura intimba niteguye kuyatokora nirinda icyaguhungabanya,kandi mbirahiriye imbere yawe n’imbere y’Imana!" nuko ngiye kubona mbona aramwenyuye,ariko gake ndavuga nti :"ahari ubanza mbonekewe kuko kumubona amwenyura muri iyo minsi byari igitego,gusa nkomeza kumwiyegamiza muganiriza gahoro,maze azamura ukaboko kwe kw’iburyo ankurura umutwe,maze ndamwegera arambwira ati:"reka ngusabe ikintu kimwe!"ndamubwira nti:"nguteze yombi" maze niko kumbwira ati:"ndagusabako twajyana gusura Papa wawe aho arawariye!"

Ntibyatinze nk’uko nari mbisabwe n’uwo mwari nahise nitegura turajyana tugezeyo dusanga papa yavuye aho babagira abarwayi (chirurgie/surgery)ariko asinziriye,nuko tuba twiganirira na Ephrem wari umurwaje nuko ndamubaza nti:"Ese ko wari wambiye ko Doctor Anasthase yakubwiyeko vuba aha agiye gukira,igisigaye ari ukumugorora aho yavunitse ibyo kumuca akaguru byaje bite?"

Ephrem,aransubiza ati:" ati:"nyine haje umudogiteri (doctor) witwa Ngabo yaraje maze arapima arangije ahita ategeka ko bamuca akaguru,ngo kafashwe na kanseri,kandi yavuzeko byihutirwa kuko ngo agomba kubikora mbere y’uko ajya mumahanga!",akimara kuvuga atyo numva ibyo bintu birimo urujijo,ariko nkiri muri ibyo Sabine ahita abaza Ephrem ati:"Doctor Ngabo?"

Nanjye mabaza Sabine nti:"uwo mu doctor se uramuzi?" ataransubiza umufasha w’abaganga ahita abaza ati:"ninde witwa Ephrem?" Ephrem aramubwira ati:"ninjyewe" amubwirako muganga amushaka, ataragenda hari undi muntu waje ahita ahamagara Ephrem aramubwira ati:"Umva musore hano hari ubutumwa bwawe Dr Anasthase yampaye ngo mbuguhe!"

KANDA HANO USOME IGICE CYANJE

Yanditswe na Ndayisaba Simeo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo