Kwamamaza

URUKUNDO

INKURU NDENDE: AMAHIRWE ABONEKA RIMWE (Igice cya mbere)

Yanditswe

kuya

INKURU NDENDE: AMAHIRWE ABONEKA RIMWE (Igice cya mbere)

Hari igihe ubona amahirwe ntuyakoreshe bitewe n’ibyo wishyizemo:"inyigisho wahawe,imyumvire ndetse n’ibindi, gusa ukirengagizako amahirwe aboneka rimwe ryonyine,ariko kandi wasanga ibyo wibuza biba atari ibyawe,gusa uzirinde gufata icyemezo uhubutse kuko guhubuka bitera kwicuza.

..........Dutangiranye ahantu hamwe hari habereye impanuka ubwo imodoka imwe itwara abagenzi muburyo bwa rusange (coaster) yari yagonze umuntu utwaye moto maze ahita apfa, ariko n’abagenzi bari bari muri iyo modoka barakomereka cyane kuko na yo yahise ita umuhanda ndetse irahirima,gusa mumodoka ntan’umwe wapfuye mu bari bayirimo.

Amarira yari yose ku bagenzi ndetse n’abaje batabaye, ab’imitima yoroshye bahitaga barira,gusa police ishami ry’umutekano wo mumuhanda ndetse n’ibinyabiziga bishinzwe gutabara (imbangukira gutabara) bahise bahagera batangira gutabara inkomere z’iyo mpanuka ndetse banatanga ubutabazi bw’ibanze kubantu babukeneye kurusha abandi.

Murugo rumwe aho umukobwa umwe ukiri muto ndetse ubona akeye mumaso,aho yari yicaye ubona atuje ntakibazo afite ndetse yarebaga Television gusa kubera imiziki yari irimo yacishagamo agasimbuka nk’ubyina ndetse akanaririmba bimwe mubice by’indirimbo zaririmbwaga.uko uwo mwana w’umukobwa yagakomeje kureba indirimbo nibwo hinjiye umubyeyi w’umugore ubonako akuze ndetse ashobora kuba amubyaye,ariko ntiyahise yinjira yahagaze mu muryango yitegereza uwo mukobwa maze uko akomeza kumwitegereza nibwo atwawe maze araseka ati:"Ese noneho uri mubiki?............." atarakomeza uwo mukobwa ahita ashigukira hejuru maze ahita amubwira ati:"mama uzi ko unkanze!" Uwo mubyeyi burya ni nyina!

Nuko uwo mukobwa agabanya Volume ariko ikomeza kuvuga,maze atangira kuganira na mamawe,nuko nyina aramubaza ati:"Ese ko nsanze ubyina noneho byakugendekeye bite Brenda mwana wanjye?" maze Brenda asa n’ufashe mubiganza byombi areba hasi nk’ufite isoni asubiza nyina ati:"ariko n’ubundi ndabyina!,uyobeweko na cyera nkiri umwana navunnye intebe nayibyiniyeho!" ariko mama Brenda akomeza kumubwira ati:"Brenda mwana wanjye wimbeshya ndakuzi,nikoko uri agasazi ariko iyo wishimye cyangwa hari ikintu gishya cyakubayeho ndabimenya!" nuko Brenda yisekesha ahita asubiza mama we ati:"Mbega mama uziko utazirikana! ese ubu wibagiwe ko ejo ari aniversaire yanjye?(birthday)" akomeza agira ati:"ngaho mbwira ikindi cyatumye nishima?"

Nuko maman Brenda aramusubiza ati:"Ahhaa.. nabimenye ni uko Dady yakubwiyeko azagusohokana!,sibyo?" maze Brenda aramusubiza ati:"icyo wakishe!,kora ikindi"!" maze mama we ramubwira ati:"oya pe ubwo nyine nakishe ahubwo mbwira ni ikihe?" maze Brenda aramusubiza ati:"Dady ntabwo azansohokana ahubwo azadusohokana nk’umuryango we ariko ninjye mugeni wowe ntabwo uzavuga!"

Ku rundi ruhande nanjye aho nari ndi mumasaha y’umugoroba nari mvuye muri bathroom (douche) maze numva akajwi k’umukobwa umpamagara ahongaho mugipangu maze ndakebuka ngiye kubona mbona ni Sabine,nuko ndamubaza nti:"ni iki ko nihuta!" maze aza anyegera atavuga mbona anyitegereza cyane mbanza gutekereza nti:"ese ari kureba iki kibibi mfite mu gituza!," ariko ndavuga nti:"oya ni kenshi ambona mva muri douche kandi aba andeba ubwo rero ntabwo yaba atarakibona"

Uko Sabine yakomezaga kunyegera ari nako anyitegereza nakomeje kwibaza ibibazo byinshi ariko nk’umugabo ndikomeza,nuko ngiye kubona mbona afashe aka eswime(essui main) gato yari afite muntoki maze atangira kumpanagura, anankozaho ibiganza inyuma ahagana kubikanu ambwira ati:"reba wibagiwe kwimaraho isabune!" nuko nanjye ndamusubiza nti:"urakoze!"sinjye watomboye mbona aragiye kuko uko yakomezaga kumpanagura numvaga ntazi uko ibiganzabye bimeze gusa nkikomeza,doreko n’ubundi natinyaga abakobwa,ariko sinabyitaho dore ko numvaga nihuta kuko Nkusi yari amaze kumpamagara ambwira ko anshaka byihutirwa kuko amasomo yari amumereye nabi ashaka kotuyafatanya.

Nuko nkigera mu nzu ntangira kwisiga amavuta nihuse ari nako nambara kuko nabonaga butangiye kwira,gusa nkumva simeze neza maze ngiye kumva numva telephone yanjye irasonnye ndayihorera yikuraho kuko numvaga ari Nkusi wongeye kumpamagara,ariko bidatinze numva irongeye njya aho iri ngirango nyifunge maze ntungurwa no kubona ari mukuru wanjye, Ephrem umpamagaye maze ndamwitaba ngira nti:"Salama grand fre!!"ariko mwitabye numva ntavuga ndongera ndamubwira nti:"ariko bro uracyagira ya mikino yawe koko ubushomeri ntiburayikumaramo!" nuko n’ijwi ryuje akababaro numva Ephrem arambwiye ati:" we Petit uziko Papa yakoze impanuka none akaba yakomeretse cyane kukaguru!" Nkimara kumva ko Papa wacu yakoze impanuka numvise meze nk’utaye ubwenge ariko ndikomeza ndamubaza nti:"ugize ngo iki Ephrem!"

Nuko Ephrem arongera arambwira ati:"nyine yagonze Veternaire w’umurenge w’aho yari yakoreye muntara none yakomeretse ku kaguru kandi bikabije gusa Veternaire we yahise apfa!" akomeza ambwira ati:"gusa wikomeze kuko ubu imbangukira gutabara zamugejeje kwa muganga kandi bari kumwitaho kandi nziko aza kumera neza!"wikomeze kandi wihangane ndamwitaho.

Nahise numva ntazi uko mbaye, maze telephone nyijugunya hirya gato nsohoka niruka,ariko nibukako nta gapira nambaye ngaruka muri getho mfata agapira ndambara nsohoka niruka ngo mbwire Nkusi ibimbayeho ariko ntaragera kure numva Sabine arira cyane nk’utewe icyuma....................nibaza ibimubayeho ndashoberwa nibaza utubazo twinshi ariko sinabyitaho.

Umunsi wakurikiyeho ubwo Brenda n’umuryango we bigiriye mubirori by’umunsi mukuru w’amavuko wa Brenda,bararya baranywa, bararirimba ibyishimo ari byose kumukobwa wabo wujuje imyaka makumyabiri n’umwe,gusa ntibibagiwe kumugira inama z’ubuzima nk’umukobwa w’icyerekezo kandi ufite n’uburere

Uko bagakomeje bamugira inama papa Brenda yagezweho,aramubwira ati:"mwana wanjye uziko ari wowe na musaza wawe Patrick mfite mwenyine,si uko nari naniwe kubyara abandi ahubwo ni uko nashatseko mubaho neza kandi mukanshimisha,ndabasaba ikintu kimwe gusa nimugishobora kandi mukacyubahiriza muzaba mutsinze igitego kandi niryo pfundo ry’ubuzima.maze atarakomeza Patrick ahita amubaza ati:"nonese ni igiki?" nuko Papa Brenda akomeza agira ati:"muzirinde ibiyobyabwenge" nuko bose basekera rimwe nuko Brenda aramubwira ati:"nagizengo ni ikintu gikomeye ugiye kumbwira burya ni icyo?" icyo kiroroshye tuzagishobora!" ariko Patrick ntiyanyurwa niko kumubaza ati:"nonese dady kubera iki ubitubwiye?

Nuko Papa wabo akomeza ababwia ati:"nimwitegereza abantu bashinjwa ibyaha by’urugomo no gufata kungufu,mukitegereza impanuka zibera mumuhanda,muzasanga ibyinshi biterwa n’ibyobyabwenge,ubwo rero muzirinde bana banjye!" maze Mama Blenda wasaga n’utitaye kubyo barimo ahita avuga ati:"nahoze niturije numva ibyawe n’urubyaro rwawe,ariko uvuze impanuka ndibuka harya ibya babantu bakomerekeye muri yampanuka wambwiraga bimeze bite?"ariko Papa Brenda aramusubiza ati:"Ese wagizengo birakomeye cyane!" ariko mama Brenda ntiyabyumva neza niko kumubwira ati:"ariko uziko abaganga muvura ariko mwabaye nk’inyamaswa!" akomeza agira ati:"mumakuru baraye bavuzeko abantu banshi bayikomerekeyemo none wowe ngo ntabwo bikomeye cyane!"

Nuko Papa Brenda akomeza agira ati:"nyine sinavuzeko batakomeretse,ahubwo nashatse kuvugako ibikomere byabo bizahita bikira kuko abenshi baraye batashye usibye chauffeur ugomba kubanza agakorerwa operasiyo (operation)" maze Patrick aramubaza ati:"ubwose si ukumubaga?" maze Papa we aramusubiza ati:"tuzamunyuza mucyuma turebe,hanyuma nibyaba kubagwa tuzabikora ariko avurwe!"

Ubwo najyaga kureba nkusi nagezeyo mutekerereza ibyambayeho gusa agahinda ari kose,maze kubera agahinda uko nari nicaye kuburiri bwe nabaye niryamiyeho gato ndasinzira nikangura mugitondo,maze mbwira Nkusi nti:"ubu rero ngiye kuri getho mbe niruhukira ubwo turahura nimugoroba twitegura amasomo y’ejo gusa muhisha imyitwarire nabonanye Sabine ndetse n’iby’amariraye

Natashye nihuta numva ikinshishikaje ari ukumeya impamvu Sabine yarize kuko numvaga mumutima wanjye ntifuza icyatuma Sabine arira, ariko kandi kuko byari byamaze kumubaho ntakindi numvaga nakora usibye kumuganiriza, namara kumenya icyamurijije nkamuhoza, ubwo munzira nagendaga nihuta kugirango ntasanga yagize ibindi bibazo.

Ntibyatinze nageze kuri getho, ibyuya byandenze maze mpita ninjira munzu nkuramo imyenda ndabanza njya muri douche, hanyuma maze kwambara njya kureba Sabine, ngeze kuri getho ye ndakomanga maze Honolyne babanaga arakingura ampa karibu, nanjye ndinjira, ngeze munzu sinatinda mpita mbaza Honolyne nti:"Ese ko Sabine ntamubona yagiye hehe?"nuko Honolyne aransubiza ati:"sha Sabine afite ibibazo!" maze numva mumutima mbaye nk’uwo bakubise ariko ndikomeza niko kumubaza nti:"nonese afite ibihe bibazo?" maze na we aransubiza ati:"sha ubu yagiye mumuhango wo gushyingura musazawe waguye mumpanuka!" ntekereje iby’impanuka nibuka ukuntu na Papa yakoze impanuka nakibuka amarira ya Sabine nkumva mbuze aho ndeba,maze nihanganamo ndavuga nti:"Imana imuhe iruhuko ridashira mpita mpaguruka ndigendera"

Ubwo Sabine yari yicaranye n’abagize umuryangowe,nyuma y’imihango yo gusezera bwa nyuma kuri musazawe wari wahitanywe n’impanuka nibwo batangiye kuvuga uko byagenze bamwe bati:"yamuturutse imbere iramugonga,abandi bati:"yaturutse inyuma iramugonga" ariko Sabine arababwira ati:"aho yaturutse hose nyine ibyabaye byararangiye nimubyihorere!" gusa musaza wa Sabine mukuru witwa Rugira ahita avuga ati:"ahubwo vuga uti:"aho yaturtse hose icyo nzicyo ni uko yamugonze!"

Akomeza agira ati:"ubwo rero nanjye aho nzaturuka hose icyo nzicyo nzakora akantu"; maze Sabine aramubaza ati:"ubwo ushatse kuvuga iki?” maze Rugira aramusubiza ati:”navuze kwihorera kubw’urupfu rw’umuvandimwe wanjye!” maze Sabine aramubwira ati:”waretse ibitekerezo nk’ibyo koko,ubuse urumva we yari yishimiye guhirika imodoka yari atwaye?" akomeza agira ati:"ahubwose ubwiwe n’iki ko we ntacyo yabaye?" ariko Rugira ahita afata telephone ahamagara umuntu aramubwira ati:"ni Dr.Ngabo tuvgana!" yongeraho ati:"nimugoroba duhure nkubwira icyo tuvugana!"

IBITEKEREZO

  • Mani Tele Yanditse:

    Utangiye neza kbs!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza