Kwamamaza

URUKUNDO

Hagarika ubucuti n’umukunzi wawe mu gihe umubonyeho izi ngeso

Yanditswe

kuya

Hagarika ubucuti n’umukunzi wawe mu gihe umubonyeho izi ngeso

Hari abasore benshi bajya batakaza amafaranaga atagira ingano bitewe n’abakobwa baba barabiyoberanyijeho bakababeshya ko babakunda nyamara bababeshya bashaka kurya amafaranga yabo maze bakigira abakunzi babo bakabasiga mu kangaratete nyuma y’uko bayabamazeho
.
Dore ikizakubwira ko umukobwa mukundana nta mpuhwe akugirira ndetse ko atagukunda na gato ahubwo akunda ibyo ufite:

1.Mu gihe muri kuganira akubwira ibyo akeneye kenshi.

Niba ufite inshuti y’umukobwa uko muhuye aho kugirango akuganirize ibyateza imbere urukundo rwanyu agahora akubwira ko hari ibyo akeneye ( ati: nabuze terefone, amavuta yashize, udukweto twanjye twashaje) uzamenye ko nta rukundo afite.

Hari n’undi uhora akwereka utuntu tugezweho uko muganiriye, ati urabona kariya kajipo ukuntu ari keza, ati nkunda agasaha ka runaka ati telefoni yanjye ntikigezweho n’ibindi. Uyu na we nta rukundo agufitiye.

2. Agusaba kumwizihiriza isabukuru ye ndetse n’iz’inshuti ze .

Dusanzwe tuzi ko buri muntu agira isabukuru ye y’amavuko ibi byo birasanzwe ndetse no kuba wakizihiza isabukuru y’umukunzi wawe na byo ni ibintu bisanzwe, gusa ikigaragaza ko umukunzi wawe afite gahunda yo kukurya amafaranga ngo yikorere ibyo yishakiye agusaba kumufasha mu kwizihiza isabukuru za bagenzi be.

Urugero: Ashobora kugusaba amafaranga yo kugura impano azaha bagenzi be ku isabukuru zabo.

3. Ashobora kukubwira ko arwaye kenshi gashoboka akubeshya.

Mu buzima nta muntu utarwara, gusa igitera urujijo ni ukuntu umukunzi wawe ashobora kurwara akabikubwira akagusaba amafaranga nyamara wamubwira ko ugiye kumureba ukamujyana kwa muganga akakubwira ko bidakomeye wabireka ukamwoherereza amafaranga.

Akenshi akubwira ko amafunguro asanzwe afata yamunaniye kubera uburwayi akagusaba kumuha amafaranga kugira ngo agure amafunguro yamufasha mu burwayi bwe agakira vuba.

4. Buri gihe akubwira ko nta buryo bwo kuguhamagara kuko nta mafaranga afite muri terefone.

Iki cyo gisa nk’ikimaze kuba akamenyero ku bakobwa bose aho bava bakagera, ntabwo yaguhamaga kabone n’iyo yaba agukeneye ntiyaguhamagara ahubwo akubwira ko nta mafaranga afite muri terefone bityo agahora agusaba kumuhamagara cyangwa kumwoherereza ikarita ya telefone.

Twibukiranye ko ibi bikorwa n’umukobwa utagukunda uba ukunda ibyo wifitiye ni ngombwa ko umenya gutandukanya abakobwa uhura na bo ukamenya ugukunda cyangwa ukuryarya kuko burya biroroshye kumenya umuntu ugukunda by’ukuri n’indyarya.

IBITEKEREZO

  • niyimbona denis Yanditse:

    ndagize mwiriwe egome hariho abako bwa bameze nkabo ariko sibos non abahungu botwoba menya gut ?? murakoz

  • Girijambo Yanditse:

    Abokobwa Bubu Ntarukundo Bafise Nibinyenzi Makwakwa

  • Habineza Bomedien Yanditse:

    Its true

  • Irakoze Alice Yanditse:

    Mwatubwiye Abakobwa Gusa.Umuhungu Naw Atagukunda Umubona Gut?

  • Phocas Hakizimana Yanditse:

    Man barakaze gusa njye nabasimbuje imara Gahunda uyu neza niwe wanzinuye abantu hose yarahagize kwamuganga cheri ndarwaye ......

  • Ukuri Yanditse:

    Mutubwire nabahungu

  • -xxxx- Yanditse:

    True

  • -xxxx- Yanditse:

    True

  • Soldier boy Yanditse:

    hhhhh! niyosi turimo, the love is weked.

  • kwizera dieudonne Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano ahubwo ni bisuma vya mbere

  • 1 | 2 | 3 | 4 | 5

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza