Dore ingingo 4 zazakurengera mugihe utandukanye n’uwo mwakundanaga

2

Abantu benshi bakunze gufata urukundo nk’ikintu kidasanzwe cyangwa bakaruha indi sura rutakagombye kugira bitewe n’uburyo, igihe cyangwa inshuro bakunze. Ikizakubwira ibi ni uko usanga hari abasesagura mu gihe bari mu rukundo cyangwa ugasanga bibagiwe indi mishinga yabateza imbere kuko baba bibereye mu kinyenga nyamara bakiyibagiza ko ejo cyangwa ejobundi byaseswa buri wese agasubirwa kubera ubukene cyangwa igihombo yatewe no kubara nabi.

Hano hari ibintu by’ingenzi bishobora gufasha umuntu wese uri mu rukundo yaba arugiyemo vuba cyangwa arusanzwemo kuko nubwo gukunda no gukundwa ari byiza biba byiza kurushaho iyo umuntu afite amikoro n’’izindi nshuti.

1.Ubwigenge.

Hari igihe usanga abantu barabaye abacakara b’abo bakundana bitewe n’ibyiyumvo abakunzi babo bafite bityo ugasanga buri wese yumva ko bahorana basangira ariko bakiyibagiza ko bishobora gushira bagasubiranamo.

Ubwigenge, ntibisobanuye kudasabana n’umukunzi wawe, ahubwo na none bisobanura kuba ufite umurongo ngenderwaho ku buryo ushobora no kubona akanya ko gusabana n’abandi ndetse no gukora utundi dushinga twaguteza imbere.

Hari abantu rero usanga barabaye nk’abacakara b’urukundo ku buryo na bo ubwabo nta kanya biha ko gutekereza ku byahise n’ahazaza muri rusange. Muri icyo gihe, umwe aba ari nk’ikigeragezo cy’undi aho kumubera umufasha n’umwunganizi.

2.Imyizerere.

Baca umugani ngo ingendo y’undi iravuna. Aha abantu benshi usanga barya ibyo abakunzi babo barya cyangwa banywa nyamara mbere atari ko byari bimeze.

Aha rero, abashakashatsi bavuga ko atari byiza guhindura imyizerere kubera umuntu mugenzi wawe kuko rimwe na rimwe bishobora kuzamugiraho ingaruko mu buryo atateguye.

Aha tugaruka cyane ku bijyanye n’amadini aho umwe ahindurira mugenzi we ngo bakunde babane nyamara nyuma byarangira buri wese agasubira ku ke. Ubushakashatsi bwerekana ko umuntu ugufitiye urukundo adashobora kukwangira ibyo urya, wizera, unywa cyangwa uko uri ahubwo ko ugomba kumwiyereka uko uri hanyuma nawe akakwakira hatabayeho kwiyoberanya.

3.Inzozi zawe cyangwa intego.

Iyo uri mu rukundo, ntibivuze ko uhinduye ibyo wari witeze kuzageraho. Kuba wiga indimi ukabona inshuti yiga mu mibare, ntibivuze ko na we uzahita uhindura ukaba umunyamibare bitewe n’uko uwo muntu wamwiyumvisemo ahubwo ugomba gukomeza intego wari warihaye mutarakundana.

Akenshi abantu bagera mu rukundo ugasanga ni rwo bahaye umwanya munini ndetse bamwe bakanagendera ku bitekerezo by’abakunzi babo nyamara bakibagirwa ko na bo hari icyo bari bariyemeje mbere cyangwa ko bashobora kuzana igitekerezo gishya cyazabateza imbere bombi.

4.Umuryango

Si byiza kubona inshuti ngo ucike ku bavandimwe bawe n’izindi nshuti muri rusange. Umuryango rero ntibivuze abo muvukana gusa ahubwo n’abo mwahoranye mu gihe wari ukiri wenyine utarabona umukunzi baba abahungu n’abakobwa.

Umukunzi wawe rero ntagomba kuguca ku bantu mwareranywe cyangwa mwagendanye mutaramenyana dore ko hari n’abakora ikosa ryo koshywa n’uwo bakundana ngo niba yanga umuntu nawe amwange.

Ibi rero ni amakosa akomeye kuko mu isi yuzuye abantu b’imico n’imyitwarire bitandukanye ntago uba ugomba kwiga iby’uwo mukundana gusa ahubwo uba ugomba no kongera kubona akanya gahagije ko gusabana no gusangira n’abandi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo