Dore ingaruka zigutegereje niba ufite uwo ukunda wimariyemo

9

Iyo ukunda umuntu akenshi usanga buri wese afite ibyiyumviro bye kuwo akunda wenda ugasanga yifuza kumukunda kuburyo ntawundi yumva yavugana nawe ibyo twakwita gukunda umuntu ukamwimariramo.

Ibi rero bishobora kugiras ingaruka mbi nyinshi kuri nyiri gukunda mugihe uwo akunze batagikomezanye nkuko bigaragazwa numuhanga mu by’imibanire y’abantu Sylvaine Pascual yatangaje ko, akenshi gushengurwa n’agahinda ku rukundo rutagenze uko wabyifuzaga, ntibiterwa akenshi n’ikosa ry’urukundo ahubwo biterwa no gutekereza ko uwo ukunze azahaza ibyifuzo byawe bityo atabihaza ukangizwa n’agahinda akenshi ugorwa no kwihanganira.

Umuti watanzwe kenshi n’inzobere, ni ukwiyumvisha ko uwo ukunda atazarangiza ibyo wifuza byose kandi ntumuhe ububasha burenze bwo kuba yatuma ubuzima bwawe bw’uzura umunezero cyangwa agahinda. Nk’uko abahanga mu mibanire bakomeza kubitsindagira, ni ingenzi kumenya ko uwo urimo wihebera ari umuntu ufite ibyiza ndetse n’inenge.

Urukundo rushobora kubabaza rukageza ndetse n’aho nyirukunanirwa kubyakira yahungabana mu mutwe bikabije, ariko nubwo iteka nyiri guhemukirwa mu rukundo atariwe ubw’itera, hari ubwo kurembywa n’ingorane z’urukundo aba ariwe ubwitera cyane cyane iyo yeguriye uwo yakunze ububasha bwo kugenga umunezero we cyangwa agahinda ke.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. gukunda sibibi gs urukundo rwiminsi turima nurwamarira nukwitonda ntitukibibabarize ubusa kk bitugiraho ingaruka kk ntawarubara da! murakoze.

  2. Umukobwa IYO UMUKUNDA ARIKO NAWE NTANGUKUNDE ARIKO IYO UFISE INGORANE AKABURA AMAHORO BIVA KUKI?

  3. Andika Igitekerezo Hano Oyagukundasicyaha ahubwotwebwe nukodukunda tugashyiramo umuriro nyamara harigihe uwo ukunda we aba atagunda nkabanumvaga twagira urundo rurimurugero bitabayibyo twanasara murakoze

Tanga Igitekerezo