Dore impamvu urubyiruko rwubu rukomeje kwandura indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina kandi hari uburyo bwo kuzirinda

6

Mu byukuri udukingirizo twashyizweho kugirango dufashe kurinda indwara zimwe na zimwe zishobora kwandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kurubu iyo urebye cyangwa ukaganira nabamwe murubyiruko usanga abenshi badakozwa ibyo gukoresha ishashi nkuko babyita.

kandi ugasanga hari abantu benshi bandura izo ndwara kandi batayobewe ko utwo dukingirizo turiho.

Twagerageje kubakusanyiriza impamvu zituma urubyiruko rwinshi rwanga kwambara agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Nkuko tubikesha www.collegetimes.com, hagaragara impamvu urubyiruko rwanga kwambara agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

1. Biyumvisha ko kagabanya uburyohe. Urubyiruko rwinshi rwumva ko agakingirizo iyo gakoreshejwe mu mibonano mpuzabitsina kagira uruhare mu kugabanya ububryohe bityo bigatuma benshi batagakoresha nyamara ntibibuke agaciro k’ubuzima bwabo.

2. Kuba gafatwa nka kantu gahendutse cyane : Ngo kuba agakingirizo kagura amafaranga make ashoboka biri mu bituma urubyiruko rwanga kukitwaza mu gihe batekerezako baribukore imibonano mpuzabitsina banga gusuzugurwa

3. Bibwira ko kabatinza kandi kakababangamira Hari urubyiruko ruvuga ko umwanya ufata wambara agakingirizo ushobora kuba uri mu bituma banga kugakoresha kuko ngo kabatwara umwanya utari muto.

4. Ngo gatuma bacika intege: Urubuga Collegetimes.com rukomeza rusobanura ko urubyiruko rwibwira ko iyo ukoresheje agakingirizo bituma ucika intege mu rukundo kuko ntacyo ngo uba uri kumva mugihe uri gukora imibonano mpuzabitsina.

5. Kuba yiyumvamo uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina: Ibi biri mu bituma urubyiruko rwinshi rukoreraho bitewe n’uko ruba rwumva uwo bagiye guhura ari nta makemwa mu mico no mu myifatire bigatuma akorera aho.

6. Kuba uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina akeye inyuma: Urubyiruko rwinshi rurebera inyuma kwisura, rwabona uwo bari gukora imibonano mpuzabitsina ari mwiza, rugafata umwanzuro wo gukorera aho rwibwira ko ahari nta kibazo.

7. Kuba wasinze cyangwa utabyitayeho: Buriya isindwe ni irya mbere mu bituma urubyiruko rwinshi rukora imibonano mpuzabitsina rudakoresheje agakingirizo. Ni byiza rero kutiyahuza inzoga mbere yo gukora imibonano kuko bishobora kugukururira ibyago.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Andika Igitekerezo Hano.buriya rero koko urubyiruko twagafashe kuba uwambere kwirinda imibonano igihe kitaragera uwo bicitse agakoresha agakingirizo kuk nitwe mbaraga zigihugu ubwo nitumara kwandura igihugu kizasigarana nde ninde uzakirwanirira turusheho kureba kure bavandi

  2. Andika Igitekerezo Hano.iyindi mpamvu nuko abakobwa benshi biyumvisha ko batabwiriza umuhungu gukoresha agakingirizo.gusa birabaje kwiyahura mugihe kitarengeje amasegonda 30 byongeyeho uri nurubyiruko.twirinde gukorera aho,muhungu nawe nkumi twese tubigiremo uruhare mukwikingira.merci mwese!

  3. Andika Igitekerezo Hano.iyindi mpamvu nuko abakobwa benshi biyumvisha ko batabwiriza umuhungu gukoresha agakingirizo.gusa birabaje kwiyahura mugihe kitarengeje amasegonda 30 byongeyeho uri nurubyiruko.twirinde gukorera aho,muhungu nawe nkumi twese tubigiremo uruhare mukwikingira.merci mwese!

  4. Andika Igitekerezo Hano.iyindi mpamvu nuko abakobwa benshi biyumvisha ko batabwiriza umuhungu gukoresha agakingirizo.gusa birabaje kwiyahura mugihe kitarengeje amasegonda 30 byongeyeho uri nurubyiruko.twirinde gukorera aho,muhungu nawe nkumi twese tubigiremo uruhare mukwikingira.merci mwese!

Tanga Igitekerezo