Dore icyo wakora niba utinya gutandukana n’umukunzi wawe

5

Si rimwe si kabiri twumva ngo kanaka na kanaka bakundanaga batandukanye akenshi ntitumenye ikibitera, ariko burya nta bantu bashobora gutandukana nta mpamvu, buri wese aba afite icyo yashinja undi mu gutandukana kwabo. Nyamara hari ibyo wakora ukabana n’uwo ukunda kandi mukarambana iteka n’iteka

1. Wimwereka ko hari ibyo umurusha

Buri gihe iyo wumva ko hari icyo uzi cyangwa hari icyo urusha umukunzi wawe bituma ntacyo mugeraho kuko uba wumva ko ntacyo yakwigisha cyangwa ngo agukosoreho. Icyo gihe uhora iteka ufata umukunzi wawe nk’umuntu udafite agaciro, ukamusuzugura kuko wumva nta gitekerezo yaguha.

Ibi si byiza kuko akenshi bituma ufata imyanzuro umukunzi wawe atabigizemo uruhare bikamuca intege ndetse bikaba byanabatanya. Menya ko nta mugabo umwe kandi ko nta mutwe umwe wigira inama nziza!

2. Irinde gupfobya urukundo rwanyu

Abantu benshi bakunda guhora bagereranya urukundo rwabo n’urw’abandi, bityo bagahora bumva ko urukundo rwabo rwasa n’urwa ba kanaka. Menya ko ibi atari byiza ujye uzirikana ko nta rukundo rusa n’urundi kandi nta rugo rusa n’urundi.

Ibyo bisanishwa n’uko n’abantu batandukanye kuko buri wese agira uko ateye, ni yo mpamvu rero ukwiye gutuza agakunda umukunzi wawe utarebeye ku bandi. Ntukifuze ko urukundo rwanyu rusa n’urw’abandi kuko ibyo ari ibizabasenyera ahubwo fata umwanya umenye ibyo umukunzi wawe ashaka ubyihate ibyo yanga ubireke.

3. Gerageza unyurwe

Biba byiza iyo unyurwa n’umukunzi wawe kandi ukanyurwa n’ibyo agukorera kuko bimuha icyizere cy’uko nta handi ushobora kujya kuko aba abona ko ahaza ibyifuzo byawe .

Iyo umwereka ko ibyo agukorera bitakunyura bituma acika intege kuko aba yumva asa n’umuntu uruhira ubusa mu byo akora byose.

4. Shaka umwanya uhagije uwugenere uwo ukunda

Urukundo ni kimwe mu bintu bisaba umwanya kandi utari muto na mba! rero iyo ukoze ikosa ryo kururutisha ibikuzanira inyungu runaka nta kabuza murashwana kuko ntaba akubona uko bikiriye. Tekereza nawe uko bijya bikugendekera iyo ushatse kubonana cyangwa kuvuga n’umukunzi wawe akakwima umwa, uko biri kose wumva ubabaye.

Ugomba kumenya ko umubano ukomezwa n’ibiganiro mugirana, ibyo mukora muri kumwe, kureba isura yawe hafi ye, kumuhamagara, kumwoherereza ubutumwa n’ibindi byatuma wongera igihe cyo kumwitaho akabona ko muri kumwe ku buryo akubura akumva adatuje kuko hari umuntu w’ingenzi batari kumwe.

5. Gerageza ushake ikintu cyaguteza imbere

Nta muntu udakunda iterambere ariko noneho biba akarusho iyo iryo terambere uribona ku mukunzi wawe kuko uba wumva gutera imbere kwe ari ishema ryawe, ni yo mpamvu biba byiza iyo ufite ibintu wakora bibyara inyungu kugirango ushimangire uwo uri we ndetse n’umukunzi wawe akubonemo umuntu ushoboye.

Hari n’ubundi buryo bwinshi wakoresha ukarambana n’umukunzi wawe, gusa ubu ni bwo bw’ingenzi ukwiye kwitaho kurusha ubundi kandi buzagufasha mu rukundo rwawe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. fite ucuti yajye mbahanze ntabwo mbaho aba aba mu Rwanda nkaba kampala nakoriki ngo yemere Ko mukunda murakoze

Tanga Igitekerezo