Dore ibintu by’ibanze byagufasha mu gihe uhuye n’umukunzi utazi gusomana

1

Gusomana ni kimwe mu bintu bikorwa n’abakundana mu rwego rwo gushimishanya hagati yabo bombi, gusa ibyo byose bigenda neza iyo mwembi muzi ibyo murimo ariko na none birabangama cyane iyo umwe muri mwe atabisobanukiwe

Niba ufite umukunzi utazi gusomana ntibikwiye kugutandukanya n’umukunzi wawe kuko twagerageje kubegeranyiriza uburyo wafasha umukunzi wawe utazi (udasobanukiwe) ibyo gusomana akabimenya ndetse akabikora neza uko bikwiye

Dore icyo ugomba gukora mugihe uhuye n’iki kibazo:

1.Gerageza wisanishe n’uwo musomana

Buriya ntamuntu wavutse azi gusomana, buri wese agenda abikura ku bantu babana cyangwa muma filimi ndetse no mu bindi bihugu yaba yaragiye ajyamo. Niyo mpamvu nuhura n’umuntu utazi gusomana ntibivuze ko agomba kubizira.

Wowe gerageza ujye ku rwego ariho umufashe kandi ntuzatume afata iminwa yawe kuko ashobora kukuruma, banza umureke musomane inyuma kandi umutware gahoro gahoro, ntuzahite umwiha cyane nkuko ubikora ku bantu babisobanukiwe.

2. Gerageza umubwire uko bikorwa

Ukurikije ubumenyi waba ubifiteho, gerageza umubwire uko yabigenza bikagenda neza kugirango mwese musangire ibyishimo. Singombwa ko umuharira buri kimwe ngo utegereze ko azikosora kandi nyamara atari kubikora neza, ibyiza ni uko wamuyobora.

3.Gerageza umutangeho urugero

Mugihe muri mu gikorwo cyo gusomana, gerageza umwereke ukuntu basomana bikagenda neza, nta kabuza na we azahita abona ko hari ibyo atakoraga neza bityo yikosore ubundi ibyo umukoreye na we ajye abikwishyura bityo azisanga yarabimenye neza ubundi agushimish nkuko ubishaka.

4. Gerageza ukoreshe ibiganza byawe umuyobore

Buriya mu gihe muri gusomana ashobora gutana agafata ahadakwiye kandi muby’ukuri wowe uzi uko bikorwa, ibyiza ni uko wafata ibiganza byawe ukamuyobora mu buryo buboneye mukabasha gusangira ibyiyumviro.

Urumva rero ko bidakwiye gutana n’uwo ukunda ngo ni uko atazi gusomana. Mu gihe wowe ubizi ni ahawe kugirango ubimwigishe maze mukomeze kuryoherwa n’urukundo rwanyu kandi rukomere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. ubwo c wabwira umusore NGO uri kubyica babigenza gutya ni bake batagira amakenga yaho wabimenyeye yenda umusore my gukosora inkumi bya kunda

Tanga Igitekerezo