Kwamamaza

URUKUNDO

Dore ibintu 5 byingenzi bituma umugore atazana amavangingo mugihe cya kabariro,nicyo wakora kugirango aze

Yanditswe

kuya

Dore ibintu 5 byingenzi bituma umugore atazana amavangingo mugihe cya kabariro,nicyo wakora kugirango aze

Iyo ugerageje kuganira nabantu benshi bubatse ingo usanga bakubwira ko umugore we ntamavangingo agira mugihe cyakabariro ariko ntabe yakubwira impamvu nyamukuru ituma umugore we atagira amavangingo,kandi akenshi umugabo agira uruhare runini mugutuma umugore we azana amavangingo.Kunyara ku mugore igihe cy’ akabariro umugabo abigiramo uruhare

Mu Rwanda ho kuva cyera abagore bari bafite amahirwe y’ uko abagabo babo baba bafite inshingano yo kubashimisha, kuko habagaho igikorwa cyo kunyaza kuva cyera.

Niba rero bikunze ko umugabo afasha umugore kuzana amavangingo, ni ikimenyetso cya mbere cy’ uko umugore aba yanyuzwe n’ imibonano kuko adashobora kuyazana atanyuzwe.n’ ubwo iki ari ikimenyetso cyo kunyurwa n’ imibonano, ntabwo aricyo kivuga ko umugore agejeje ibyishimo bye kundunduro.

Ariko se abagore batajya bazana aya mavangingo muri icyo gihe, byaba bivuga ko batajya bishima?

Hari impamvu zitandukanye zishobora kuba intandaro yo kutazana aya mavangingo ku mugore.

Gusa, umugore ashobora kugeza ibyishimo abonera mu mibonano ku ndunduro kandi atigeze azana aya mavangingo

1. Kuba umugabo atarabasha kumenya icyo yakorera umugore we ngo azane aya mavangingo

Hari abagabo bajya bibwira ngo ko bigeze gukorana imibonano mpuzabitsina n’ undi mugore runaka, ngo we akazana amazi, bityo babona uwo bashakanye ntayo azana bagahita bumva ko ubwo ntayo agira kandi atari byo. Hari n’ abasore badatinya guhita bangana n’ umukobwa bari bakundanye, baryamana bwa mbere ntayazane ubwo bakaba babyaranye abo.

Abagabo bagomba kumenya ko buri mugore yihariye, icyo wakoze kugirango nyirakanaka ayazane gishobora kuba ntaho gihuriye n’ aho uzakora kugirango uwo mwashakanye ayazane, bityo kuba utarabona ayazana bishoboka ko atari ukubera ko atayagira, ahubwo ari uko utazi aho wakora cyangwa icyo wamukorera ngo ayazane.

2. Kuba umugore ataramenyera kwirekura igihe cy’ akabariro

Hari abagore baba batarabasha kwerekeza ibitekerezo byabo byose kuri icyo gikorwa, maze ugasanga bitumye mu mutwe hatirekura ngo hafashe imyanya ye kurekura ya mazi.

Bivugwa ko abagore bazana amazi bataragira imyaka 30 ari bacye cyane. Iyo bamaze kuyirenza, ngo baba batangiye kumenyera no kwirekura ku buryo bworoshye. Ku myaka 40, n’ ubwo umugore aba arimo asatira gucura, ngo nibwo yirekura wese ku buryo umubare w’ abazana amavangingo uba munini cyane. Ushobora rero kwibeshya ukaba wakwiyirukanira umugore kandi igihe cye cyo kubasha kwirekura akazana ya mazi uhora uhiga kitaragera.

3. Kuba umugore atinya kurekura aya mazi akeka ko yaba agiye kunyarira umugabo we

Ni byiza ko umugore atinyuka akabariro kugira ngo haboneke amazi bishime, Ibi nabyo bibaho, hari abagore bumva ayo mazi agiye kuza, ariko bagatinya ko aza bakeka ko bagiye gukora umwanda ku buriri.

4. Kuba umugore azana macye cyane atagaragara umugabo agakeka ko ntayo azana

Aya mazi aza atangana ku bagore bose, bikaba bivugwa ko ava ku gitonyanga kugera kuri litiro. Ashobora kuza inshuro imwe cyangwa se zirenzeho mu gihe cy’ umubonano umwe. Igihe umugore azana igitonyanga rero, umugabo ashobora kwibwira ko uwo mugore atajya ayazana kandi imyanya ye irekura macye.

5 kuba umugore ashobora kuba arwaye amibe

Iyi nzoka yo mubwoko bwa amibe ikamura amavangingo y’umugore kugeza aho ashiriyemo burundu mumubiri,ubusanzwe aya mavangingo abaho bitewe nimvubura ziyatunganya zikayarema mumubiri iyo rero arwaye amibe ntaba agifite ubushobozi bwo kuyagira.

Aya mavangingo rero umugore ashobora kuba ayafite n’ aho yaba atarayazana na rimwe cyangwa se umubiri we ukaba uteye utyo akaba adashobora kuyazana, nyamara ntibimubuze kuryoshya no kuryoherwa mu mibonano igihe agira ububore buhagije kandi nawe azi icyo gukora.

IBITEKEREZO

  • Dieudonne Yanditse:

    Ntimukabeshye hanyara uwakunnye

  • uwihanganye claude Yanditse:

    esekobavugako umukobwa waciye imyeyo ariwe unyaranibyo mutubwire

  • uwihanganye claude Yanditse:

    esekobavugako umukobwa waciye imyeyo ariwe unyaranibyo mutubwire

  • iranzi kereva Yanditse:

    nibyiza kudusobanurira, kuko bidufasha, ese umugore utwite inda yamez 8, wamunyaza?

  • iranzi kereva Yanditse:

    nibyiza kudusobanurira, kuko bidufasha, ese umugore utwite inda yamez 8, wamunyaza?

  • jack Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano nfiteikibax
    w

  • Ndasira Yanditse:

    Anyaye akanyara inkari buriya ntiwokeibesha NGO ni amavangingo!

  • Ndasira Yanditse:

    Anyaye akanyara inkari buriya ntiwokeibesha NGO ni amavangingo!

  • Ndasira Yanditse:

    Anyaye akanyara inkari buriya ntiwokeibesha NGO ni amavangingo!

  • ishimwe Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano namitise batanga kwanuganga
    mutubarize

  • 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza