Kwamamaza

URUKUNDO

Kirazira gukoresha aya magambo mugihe uganiriza umukunzi wawe

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Kirazira gukoresha aya magambo mugihe uganiriza umukunzi wawe

Mugihe uganiriza umukunzi wawe hari amagambo amwe namwe ushobora gukoresha bikagaragara ko ufite imico itari myiza bikaba byanatuma akunyuzamo ijisho hakiri kareurukundo rwanyu rutaragira aho rugera nibyiza rero ko wirinda kujya ukoresha aya magambo mugihe uganira n’uwo wihebeye.

Wangu

Akajambo ka wangu ni akajambo kagenda gakoreshwa cyane n’abantu batandukanye cyane iyo ushaka kwereka umuntu ko ari umuntu wawe ariko ntago ari akajambo keza ko kubwira umuntu ukunda inshuro nyinshi, kumwita wangu bimwereka ko nta mwihariko umuha muri benshi cyane uba ushobora kubyita.

Mwana

N’ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane, ni akajambo katakirwa neza, katakwitwa nyandagazi ariko katubahishije umuntu bihagije, n’ubwo uwo ukunda aba akeneye ko umuha ibyubahiro birenze, ni ingenzi cyane cyane kumenya kumwubaha nubwo mwaba mwisanzuranaho.

Aha ushobora gukeka ko ntacyo byatwara urukundo rwanyu ariko cyane abahungu benshi ntibakunda umukobwa ubabwira ngo ”Mwana”, niyo atabikubwira burya akenshi arabigaya.

Kurya umwana

Iri ni ijambo rimwe mu magambo ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya, waba uri umuhungu cyangwa se umukobwa,hagati y’abandi bantu wisanzuyeho cyane abo muhuje igitsina ushobora gikoresha irijambo nubwo atari ryiza namba gusa uzaryirinde cyane igihe cyose uri kumwe n’uwo ukunda.

Gufata uduturu

Iri jambo rikunda gukoreshwa mu gihe hashatse kuvugwa gusubira gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kurangiza inshuro runaka, naryo ntago riryoshya urukundo hagati yawe n’uwo wihebeye, ubundi ijambo ituru rifitanye isano n’ibiciro by’uburaya mu Rwanga aho ugura indaya ashobora kugenda ayibaza ati ”agaturu kamwe ni angahe.”

Nta rukundo rukubaho

Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabimutangariza mu ruhame cyangwa ukanabibwira uwo ukunda ni ibimwerwka ko nawe utamukunda

Abakobwa bakunda utuntu duhenze

Impamvu ugomba kwirinda kumuvugira amagambo nkayo iruhande,niba koko umukunda uba ubona atari materialiste ubwo rero kumubwira ko abakobwa ari abamaterialiste kandi nawe ari umukobwa ni nko kumwereka ko nawe ari we.

Abahungu bose ni kimwe

Nubwo waba ukeka ko abagabo bikundira igitsina kurusha uko bahunda umukobwa baba ari inshuti, ni ingenzi kutereka umuhungu ko aruko wumva ibintu,kubibwira umuhungu mubana ni kimwe kimwereka ko imbere yawe ntagaciro gahambaye umuhakandi kugira ngo uruko ruryohe aba yihiza kuba umwihariko.

Uriya mukobwa ni indaya

Igihe uri kumwe n’uwo ukunda irinde kumwereka ko ugira ingeso yo kunegurana

Umugabo ni umwana w’undi

Kwereka umusore cyangwa umugabo wawe ko umugaabo ari umwana w’undi nk’uko bikunda kuvugwa na bamwe, ntago ari ikirungo ku rukundo.

Nta muntu wantesha igihe mu rukundo

N’iyo waba uvuga ibyakubayeho, irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda muby’urukundo. Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri gusa bisaba kwigengesera birenze,nawe wabona utundi tugambo wakirinda cyane imvugo nyandagazi n’utundi twose twatuma yumva utamwubaha uko bikwiye.

IBITEKEREZO

  • HITAYEZU Emmanuel Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano Numvaga ariyamagambo arimabi bitaringombwako tuyakoresha ahubwo tukareba amagambo arayukozasoni bityo tukihesha icyubahiro

  • HITAYEZU Emmanuel Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano Numvaga ariyamagambo arimabi bitaringombwako tuyakoresha ahubwo tukareba amagambo arayukozasoni bityo tukihesha icyubahiro

  • Jéhovanis Yanditse:

    Ni vyo pe! Ubundi bikwiy ko utegura ivyo wavuga ga, ariko se naho yaca abona ko ari imboso

  • JARRY Yanditse:

    NIVYIZA KUMPANURO MWATANZE IVYO NUKURI

  • Regis Alias Bongestar Yanditse:

    Nivy Kabis!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza