Kwamamaza

URUKUNDO

Dore amafunguro yafasha umugabo kwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro

Yanditswe

kuya

Dore amafunguro yafasha umugabo kwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro

Hari amafunguro menshi atandukanye umuntu w’igitsina gabo aba agomba gufata kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza kandi akamufasha kuzuza inshingano z’urugo nko gutera akabariro ndetse akabasha no guha umubiri we ubudahangarwa cyane mu bice myibarukiro bye.

Kurya inyama zitukura

Kurya inyama zitukura kenshi ku muntu w’umugabo byongera intungamubiri kandi bigakomeza n’imitsi, bitandukanye cyane no kuba wafata izindi bitandukanye zose harimo iz inkoko cyangwa izindi zose zidatukura.

Kurya amafi

Ni byiza ko umugabo arya amafi ndetse n’ibiyakomokaho kenshi kuko bifasha umutima gukora neza no kukomeza imikaya kandi bikarinda n’ubugumba ku bantu b’igitsina gabo.

Avoka

Uru rubuto rufite umumaro ukomeye ku buzima bw’umuntu muri rusange ariko cyane cyane ku bagabo kuko umuntu ukunda kururya ruramubyibushya cyane.kubera amavuta aba muri uru rubuto, biba byiza ugiye ufata nibura agasate kamwe kangana na kimwe cya kane cy’urubuto rwose uko umaze gufata amafunguro asanzwe.

Kunywa amata

Kunywa amata n’ibindi biyakomokaho ni ingenzi cyane kuko byongera ibinure mu mubiri ugasanga umubiri unoze kandi ibi bigaragara ku bantu b’igitsina gabo kuruta abandi

Kurya imineke

Kurya imineke cyane ni byiza ku bantu b’igitsina gabo kuko bituma amaraso atembera neza mu mubiri, gukomeza amagufa n’imitsi. Umugabo urya imineke cyane kandi agira ubushake n’imbaraga mu gihe cyo gutera akabarariro

Isosi y’inyanya

Gufata iyi sosi ni byiza cyane kuko birinda indwara zitandukanye harimo na kanseri zifata imyanya myibarukiro y’umugabo

Kurya amafunguro arimo soya

Soya nayo ni kimwe mu biribwa bifite akamaro gakomeye mu kurinda kanseri yibasira imyanya myibarukiro y’abagabo cyane cyane udusabo tw’intanga.

Imbuto n’imboga z’umuhondo

Izi mbuto ni ingenzi cyane ku banu b’igitsina gabo zirimo imyembe, amacunga, amapera ndetse n’imboga nka caroti, inkeri n’izindi kuko zituma imyanya myibarukiro yabo ikura neza.

Kurya ibinyabijumba

Ibi nabyo ni ingenzi cyane kuko birinda indwara zibasira umutima ndetse na kanseri, ni ukuvuga ibijumba, ibirayi, amateke n’ibindi byose burya bibasha kurinda kanseri cyane ifata udusabo tw’intanga.

Kunywa ikawa

Kunywa icyayi cy’ikawa ni byiza cyane kuko cyongera imbaraga mu mubiri.

Ibi byose ni bimwe mu bishobora gutuma ubuzima bw’umugabo bugenda neza muri rusange kandi bikamufasha kwita ku rugo ndetse no kuzuza inshingano aba asabwa kubahiriza cyane cyane mu buriri kuko igihe atameze neza nta n’ubwo yabasha kuzuza izo nshingano.Ni inshingano z’umugore kumenya uko ategurira umugabo amafunguro yabafasha bombi kugubwa neza.

IBITEKEREZO

  • MBARUBUKEYE EPA Yanditse:

    GUSANIBYIZA KUBIGIRAHO YABABOSE BABIGENZAGAGUTYA INGOZAKOMERA

  • Uwiduhaye Sylvestre Yanditse:

    MURAKOZE TUZABIKURAHE?

  • Jean Pierre Yanditse:

    Murakoze Izinyigisho Zibazikenewe.

  • Rwabera Yanditse:

    niki umuntu yakora ngo agabanye gushyukwa buri kanya? ngewe mfite umugore gusa dukorera muntara zitandukanye sometime ntabwo byemewe kuva mukazi anyhowly, buri mukobwa mbonye nifuza ko twaryamana kandi bimaze kungiraho ikibazo gikomeye!! nkore iki??

  • Smoll Edou Tiger Yanditse:

    murakoz kunyigisho mudugay

  • Albert Yanditse:

    Nigiki Warya Kugira Ureke Gushukwa Cane Umwanya Wose?Mumpe Inyishu Kuko Birantera Ingorane.Murakoze

  • Albert Yanditse:

    Nigiki Warya Kugira Ureke Gushukwa Cane Umwanya Wose?Mumpe Inyishu Kuko Birantera Ingorane.Murakoze

  • Emmanuel nishimwe Yanditse:

    Murakoz kutwigish kabisa

  • Emmanuel nishimwe Yanditse:

    Murakoz kutwigish kabisa

  • niyonshuti Yanditse:

    murakoze kutwigisha ariko ntabwo,UMUNTU yabibonabyose mutubwire ibiruta ibindi

  • 1 | 2 | 3

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza