Amacenga y’urukundo:Igice cya nyuma

13

Mu gice giherutse Papa Brandine yari avuze ko we abona ntacyo akimaze, ese yari abitewe n’iki?

….Akivuga atyo Tom aramubwira ati:”umva mzee, nawe uri ingirakamaro,kuko ushobora guhinduka kandi ndakwinginze umbabarire nubishaka twese utwirengagize ariko ukorere umwana wawe Brandine uri gutakamba kuko uko amarira arushaho gutemba ku matama akwinginga ninako amasoko y’agahinda arushaho kududubiza mu mutima wanjye!”

Hagati aho uko Jesca yakomeje kuguma iruhande rwa Edmond, abaganga babaye nk’abamuharira umwanya, Jesca na we ikiganza cya Edmond agiherana umwanya munini,mbese nk’ufite icyizere ko Edmond amwumva,nuko aramubwira ati:”Edmond nta wundi nkeneye ko anyumva usibye wowe wenyine,ndakwinginze irengagize uburibwe urimo,utege amatwi ijwi ry’umukunzi. Ndabizi neza ko ubabara ariko njyewe uburibwe nterwa no kukubwira utanyumva bundutira kwikorera amatoni n’amatoni y’amabuye kumutwe wanjye”

Nuko Jesca atangira kurira avuga ati:”Edmond nutava hano nanjye sinzahava,kandi nutanyumva nzi neza ko nta wundi uzanyumva,kandi nudakanguka ngo dufatanye urugendo rw’urukundo,nugera imbere y’imana izakubaze ibyo unkoreye.N asezeranye n’amaso yanjye ko nimbona undi muhungu nkamukunda kukurusha,nzasaba Imana impindure impumyi!”

Uko Papa Brandine bakomezaga kuba nk’abamugira inama yarabasubije ati:”Mwese muri abana,ndetse muri impinja ndetse nabakoza ibyo nshaka kandi nkabikora igihe nshakiye ubwo rero mwese nimuhagarike ubugoryi bwo kwibeshya ko mungira inama, kandi nta kimbuza gukora ibo nateguye!”

Nuko ako kanya umukobwa ariko uteruye uruhinja ahita yinjira,mu gihe bakiri kwibaza ibibaye ahita ababwira ati:”nanjye nje mu kirori!” akomeza agira ati:”none se ko mbona ntacyo mufata ngo nanjye mumpe?” yongeraho ati:”Ese ko mbona munyitegereza cyane ntimwamenye?ok ntakibazo reka mbibwire!” ahita avuga ati:”byari byiza iyo Tom amvuga ariko reka nivuge!”

Akomeza agira ati:”nsanze muri kuvuga ibintu byiza ubwo rero nanjye sinabura kuvuga,Tom ni musaza wanjye n’ubundi yari ampamagariye kwica ubukwe bwe n’undi muntu ntaramenya kugeza ubu,ariko reka mvugishe ukuri kuko mbonye wagirango hano muri kwiyunga.”

Nuko bakiri muri ibyo Brandine afata ijambo aravuga ati:”ndagirango mbamenere ibanga ryahishwe,iryo ntarindi ni uko Edmond ari muzima yisarishaga mu rwego rwo kwirinda ndetse n’umuryango we kuko Papa yagerageje kumwica ariko ntabishobore bityo akavuga ko azamwicana n’umuryango we” abari aho basa n’abumiwe Eddy impanga ya Edmond na we afata ijambo aravuga ati:”ikindi ni uko yari afite ikimwaro nyuma yo gukundana na Jesca akamuhemukira ariko ndahamya ko nakanguka azabasha kuba umuntu muzima!”

Papa Brandine nawe yahisde asaba imbabai abari aho, avuga ko yamaze igihe kinini ashaka kugirira nabi Edmond ariko bikamunanira, ati “Kuva uyu munsi mbonye ko urukundo iyo ruyobowe n’imana n’umutima utagira uburyarya, nta na kimwe cyaruhungabanya.”

Nuko mu rwego rwo kwiyunga kw’imiryango bijyanye no kwishimira intambwe itewe Papa Brandine abategurira umunsi mukuru,ariko ababwira ko uzabaho Edmond yakize.

NDAYISABA Simeon

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 13

  1. Iyi nkuru iravangavanze pe.ntiwamenya icyo igamije rwose.Biragaragara ko uwayanditse ntabunararibonye afite mukwandika inkuru.Azashake ujya yandika inkuru ku umuseke.com amuhugure .

  2. Yabababa simeon uradufifitse kbs, iyi nkuru yar nziza ark isojwe nabi ndetse inanditse mu buryo bwo kutwikiza.

  3. Simion we urakidukoze KBS tubabarire iyinkuru uyirangize Neza kuko twebwe ntabute dufite bwogusoma iyinkuru yirangize Neza rero

  4. Simeon uracyidukoze pe!
    wagirango yari yakurambiye kandi twe yaraturyoheye. shaka uburyo uyisoza neza uraba udufashije kurushaho.

  5. Umva simeon mbanje kugushimira rwose uru rugendo rwiyi nkuru warukoze neza urutangira neza urukomeza mu buryo bunyuze umutima ariko si uku batera amarsiko mu gusoza rwose umbabarire kubigaya nuko iyi nkuru ishimishije ubuse ubuze iherezo na rimwe wakwerekana kuri aba bantu bose bakinnye muri iyi nkuru umva ,kugira ngo tujyane neza ibi bintu shaka uko ubisoza neza pe usiziriye yakangutse umusaza yakemuye ikibazo na blandine ga ibye ntibishoje ihangane ndagusabye bisoze kinyamwuga

  6. 1 | 2

Tanga Igitekerezo