Amacenga y’urukundo:Igice cya Kane

7

Mu gice giherutse Slylivie yari asanze uwo yagiye kureba atari we yashakaga ndetse aranamutuka, ariko hari undi wamuhamagaye, ese yba ari nde?

Slylvie yarahindukiye asanga ni Parfait!,nuko umujinya n’agahinda yari afite biragenda, asimbuka nk’agasiga yinaga mu gituza cya Parfait atangira kumubwira ati:"Erega n’ubundi ni wowe nari ntegereje kandi nari kugira agahinda iyo ntakubona!"
Parfait na we ati:"wihangane kuba natinze, uriya mushoferi ureba nari namuhaye ikiraka kugirango anzane ariko sinzi impamvu yaje we nyine ariko mwihorere icyangombwa ni uko tubonanye.

Maze mu kajwi keza abaza Parfait ati:"Ese ko numva ntuje nkumva kukurekura aricyo cyaha kitababarirwa,nkaba numva kukuva iruhande bingana kubura urugingo rw’umubiri kandi nkaba numva wambereye ingabo indinda imyambi y’urwango ibiganza byawe bikambera urukingo rw’umusonga mu rubavu,?"

Bakiri muri ibyo bumva ijwi ngo “imbwa ibarye maze ndebe ibyo mwigira ko bitaza kurangira" maze bakebutse hirya babona wa mushoferi yabashumurije mbwa nini maze Slyvie ayibonye abura aho akwirwa ni yitura hasi.

Parfait yakomeje kwitegereza iyo mbwa areba uburyo imeze,areba uburyo yitwara,maze aba nk’uyirengagijeho gato arabanza yegura Slyvie aramwiyegamiza,arangije aramubwira ati:"Rukundo rwanjye!,humura ntacyo iyi mbwa iragutwara kuko mbereyeho kugutabara" Akivuga atyo:"imbwa iba imaze kubasatira,Slyvie we umutima wari wamuvuyemo,ameze nk’utazi aho ari,nuko Parfait aratambuka,yegera ya mbwa atangira kuyikabakaba nk’umenyeranye na yo,maze na yo iratuza amahane ndetse n’ubukana yari izanye buragabanuka, Nuko uwo mushoferi akorwa n’ikimwaro,ako kanya Slyvie arahaguruka yitegereza mu maso ha Parfait aramubwira ati:"ni ukuri uri umukunzi w’ukuri uri ingabo inkingira kandi nsobanukiwe neza ko imyambi y’urwango ntaho ishobora kumenera mfite inshuti nkawe!"

Nuko Parfait afata mu biganza bya Slyvie aramubwira ati:"wowe wanyuze!,mpeshwa gutuza nawe kuba nkureba iruhande rwanjye ndumva nuzuye,bityo rero ntacyo ntakora ngo mbone utuje kandi wishimye,na ho iby’imbwa biharire uwayizanye ahubwo Reka nkwijyanire ahantu nari nateguye kukujyana!" maze Slyvie ahita amubaza ati:"nonese ni hehe? Parfait aramusubiza ati:"hitwa surprise kandi humura ntabwo dutindayo, ahubwo reka dutege Tax voiture”

MU NZIRA BAGENDA

Slyvie ati:"Ese Parfait wabigenje ute kugirango iriya mbwa ituze?,nuko Parfait aramusubiza ati:"Cherie biriya ni ibimtu byoroshye kuko nakoze akazi ka sekirite mu bijyanye no gukoresha imbwa, ubwo rero kariya kari akabazo koroshye kuko n’iyo haza ibikomeye bikeneye gutwara ubuzima nahitamo ko ubwanjye bugenda ariko ubwawe bukarokoka!"

Nuko Slyvie arongera aramubaza ati:"Ese numero yanjye ya Telephone wayikuye hehe ? uziko wampamagaye nkumva ndatunguwe?,Parfait aramusubiza ati:"Mbega wowee!,ntabwo wibuka ubukwe twahuriyemo ukampa impano?,iriya saha yari iriho numero ya Telephone yawe!,ubwo rero byanteye guhita nyihamagara kuko kuva wayimpa nahise mbura amahoro mu mutima wanjye ndetse kugeza n’ubu ndumva ntayo mfite kugeza igihe umutwaro nikoreye maze kuwutura!"

Bakomeje kugenda baganira maze urugendo ruraryoha rubabera rugufi,maze Slyvie atungurwa no kubona ahantu Parfait amujyanye,arahitegerezaaa,............................Slyvie ati:"Parfait aha hantu wahabwiwe n’iki?” maze Parfait aramusubiza ati" hashize igihe kinini mpamenye kuko nahazanye n’inshuti yanjye yari ije mu munsi w’amavuko , ubwo rero mpita mpamenya kandi aha hantu hanyibutsa amateka y’urukundo inshuti yanjye yigeze kugira ariko ntibyayihira!"
Parfait yakomeje abwira Slyvie ati:"Mwari mwiza uzira akanenge shyika hasi tuganire kuko uyu mwanya nawuguhariye ngo utuze ubone utoneshwe kuko ukwiye guhundwa urukundo!"

Nuko Slyvie aca bugufi aricara,yiyegamiza igituza cya Parfait atangira kumureba mu maso,aramubwira ati:"Parfait ndareba mu maso yawe nkakubonamo ubugome,uri umwambuzi kandi uri umujura ikindi kandi urashinjwa iterabwoba,kuko kuva nakubona nabuze amahoro mu mutima wanjye,amagambo umbwira atuma ntatuza kandi wowe nindamuka mburiwe irengero bazagufunge kuko mbona ari wowe ntego yanjye kandi nintakubona nzarinda mpfa nkigenda kuko mbona ari wowe nkwiye gushakisha".

Parfait na we aramusubiza ati:"Nikuki utangiza urugamba kandi uzi neza ko utazirurwana?",dore wantwaye wese umbuza gutekereza abandi,wanyivangiye mu mishinga kandi utuma iyo ndyamye buri joro ndota wowe,ahubwo nindamuka mfuye urupfu rwanjye bazarubaze wowe kuko ntekereza ko uri rumwe mungingo zigize umubiriwanjye,ntekerezako ari wowe maraso antembera mu mubiri wose kuko iyo nkoze ku mutwe ndakumva,nakora ku birenge nkakumva mbese numva umfite byuzuye ngaho rero nanjye ndakwihaye ngo ube umugenga w’ibyanjye byose kuko wanyinjiyemo udakomanze".

Nuko bakebutse hirya babona Charlotte n’umugabo we na bo bari batwawe, nuko Parfait abwira Slyvie ati:"noneho rero,reka tugende tubavugishe kandi natwe tubereke ko hari intambwe tumaze gutera kandi tubashimire ko ubukwe bwabo hari icyo bwatugejejeho!" nuko baragenda bageze iruhande rwa Charlotte n’umugabowe maze baraganira karahava,Parfait abereka Slyvie, bageze ikiganiro hagati umugabo wa Charlotte abatumirizaho icyo kunywa,maze bica akanyota.

Ariko uko Charlotte yakomezaga kwitegereza Parfait yabonaga mumasohe hasa n’aharimo agahinda! nuko ahita avuga ati:"Mbega Slyvie w’icyana kibi wowe ntabwo uzi gufata neza umukunzi?,ese niba ntabyo uzi wagiye ubwira abantu bakuru tukakwigisha!"

Nuko Slyvie aramusubiza ati:"Sha mbabarira!,cherie wanjye mwitaho nk’inka imwe mbese uko nirinda icyankomeretsa ni nako na we murinda icyamubabaza!"

Charlotte aramubwira ati:"ariko wagiye ureka kubeshya! ubwo ntureba ko Parfait atari hano n’ubwo bwose tuganira!" maze Slyvie abaza Parfait ati:"Cherie, bwira ni iki cyagushavuje umutima?,ntitwumvikanye ko nunyemerera nzabanza hasi kugirango nkurinde gukomereka?,ntitwunvikanye ko nzakubera ijisho ry’ibumoso nawe ukambera iry’iburyo?, hari icyaha nakoze se basi nihane?"Ariko Parfarfait amusubiza ko nta kibazo afite

Bakomeje kwitegereza babona hirya yabo gato hari umuhungu wambaye nabi,ufite agakovu ku munwa wirabura,ari kwivugisha uwo niwe Parfait yarebaga atamukuraho amaso amwitegereza nk’umuzi ariko uko amwitegereza agahinda kakarushaho kwiganza mumaso ye kuko uwo muhungu yari yarasaze.

Uwo muhungu aza abegera,abageze iruhande araseka cyane ati:"Urukundo!,urusenzi rutera guteshaguzwa rugatera guterwa utiteguye icyampa rukabahira,icyampa mukarutsinda icyampa mukaruhunga kuko nta keza karwo.”

Akomeza agira ati:"Rurusha uburyohe ubuki,ariko rurusha inkota gukomeretsa,ruryohera benshi ariko rwica benshi kurusha icyorezo,iyo urutekereza wumva rworoshye ariko ntugakine narwo kuko si mugenzi wawe ruvukana n’urupfu kuko biragendana ariko ntimuzaruhunge kuko ni rwiza.”

Mzae akomeza agira ati:"intambara yarwo irwanwa n’ibyihebe uyirokotse ni inkirirahato,abayigwamo bangana uburo buhuye,dore rwateye Adamu gucumura,Rwahitanye Samusoni,kandi namwe rurabagera amajanja kuko ruherutse kwivugana Edmond,nuko Parfait acyumva ayo magambo ahita abwira abo bari kumwe ati:"Nimuze dutahe cyangwa mbasige aha nigendere!"

Ariko bagirango ari kubakinisha maze Charlotte n’umugabowe bati:"Sha icara twinywere” ariko babona ko Parfait yamaramaje kwigendera nuko ahita abwira Slyvie ati:"Cherie ndumva ntameze neza uze gutahana n’abo tuzavugana ejo,maze amuha ticket imucyura na we ahita ataha....

Simeon Ndayisaba

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Hahhhhh, kobiteye ubwoba koko , kuki bemeye KO ataha wenyine muzaba mwumva kbsa, njye narambiwe prt 5, sibyo Anabelle?.

  2. Hahhhhh, kobiteye ubwoba koko , kuki bemeye KO ataha wenyine muzaba mwumva kbsa, njye narambiwe prt 5, sibyo Anabelle?.

Tanga Igitekerezo