Amacenga y’urukundo:Igice cya Kabiri

7

Mu gice giheruka Slyvie yari ahamagawe n’umuntu atazi,agiye kuyitaba phone ihita izima, ese yari nde?

Umunsi umwe Jesca yarimo asoma ikinyamakuru maze agera kuri page imwe ivuga uburyo muri iyo minsi hadutse ibikorwa binyuranye byo kwiteza imbere binyuze mu guhanga imirimo maze abafite imishinga bagaterwa inkunga na Leta ibinyujije mu gukorana n’amabanki,ariko bagatera inkunga imishinga y’abantu bibumbiye hamwe barenze umwe,nuko Jesca ahita atekereza inshuti ye Slyvie ariko akomeza kwibaza uburyo Slyvie araza kubyakira cyangwa uburyo barabonana dore ko baherukanaga Slyvie yamurakariye.

Jesca yafashe Telephone ahamagara Slyvie nuko icamo,Slyvie ayibonye ahita ayikupa,Jesca arongera arayihamagara,nanone Slyvie arayikupa,maze Jesca abivamo,ahita ahaguruka arasohoka ajya kuba yiyumvira akayaga hanze ariko akomeza kugenda yibaza impamvu yatumye Slyvie amurakarira akaba amaze igihe atamusura none akaba anamuhamagaye ntiyitabe Telephone.

Icyakora Jesca ntiyabyitayeho, yaketse ko impamvu atamwitabye ari uko ahuze aravuga ati:"buriya nahuguka arampamagara mubwire icyo namushakiraga",Jesca akomeza kwibaza avuga ati:"Koko Slyvie dutandukane andakariye atanteze amatwi ngo yumve ibyambayeho,mwandikire ko ndwaye ntansure,none ukwezi kose kurashize tutavugana?,ariko reka Ejo nzajye kumureba musobanurire neza uko byagenze ndebe ko yamfasha uyu mushinga maze tukiteza imbere.”

Jesca yakomeje kwibaza iby’umuntu yabonye aje Gutwara Parfait(umuhungu uvuga imivugo"mu modoka,maze bigatuma amwibazaho cyane,ati “ariko se umuhungu ufite inkovu ku munwa ahagana hejuru,arikose,oya Edmond yari imibiri yombi none uriya arirabura,kandi nanone ndatekerezako iyo abawe aba yaramvugishije,ariko se njye ko byananiye kumuvugisha?,byibura ko iyo muvugisha nari no kubona ya menyo ye atandukanye,ariko yarakuze ubu wasanga n’amenyo yaregeranye,ariko siwe nubwo nabyishyizemo bigatuma ntandukana n’inshuti yanjye Slyvie itishimye iziko nakunze uriya muhungu uvuga imivugo, ariko nanone nabonye uriya muhungu uvuga imivugo asa na Papa wa Edmond!.

Jesca akomeza kurwana n’ibyo bitekerezo ariko abiburira igisubizo,abura n’icyo yabikoraho ariko akomeza gutsimbarara ku nama yo kuzajya gusura Slyvie akamubaza impamvu atakimusura,ndetse akanamugezaho gahunda yo gukorana umushinga kugirango barebe uko bakiteza imbere,ndetse akanamubwira impamvu yatumye ubwo baherukana atigeze amuvugisha mu gutaha.

Nuko Slyvie amaze gucaginga phone ye ahamagara ya numero yamuhamagaye maze ntihagira uyitaba(ntiyacamo) ahita avuga ati:"Wasanga ari Jesca wari wigiriye inama yo kumpamagaza indi numero akeka ko ndayitaba,ahubwo nagize amahirwe Telephone irizimya,kuko iyo nsanga ariwe byari kuba ibindi,ariko Charlotte aramubwira ati:"wari ukwiye guhamagara iyo numero maze ukumva ko ariwe kuko ntabwo uzi icyo iyo numero yagushakiraga" nuko Slyvie yongeye ayihamagaye ntiyacamo ahita avuga ati:"Sinabivuze ko ari iya Jesca?"

Ntibyatinze Jesca afata urugendo yerekeza iwabo wa Slyvie agezeyo asanga Slyvie araryamye kuko imvura yari ihise,maze karumuna ka Slyvie kitwa Benitha karamwakira kuko kari kamuzi,ibyo birangiye ako kana gahamagara Slyvie kamubwira ko hari uwamusuye,nuko Slyvie arabyuka ariko abanza kujya muri koga.

Slyvie amaze gukaraba araza maze atungurwa no kubona ari Jesca,ariko ariyumanganya,aramusuhuza,maze abwira Benitha ati:"Jya kudushakira Soda twakire umushyitsi dore twari tumaze igihe kinini tutabonana!",nuko Benitha akimara kugenda Slyvie abaza Jesca ati:"Yego ko Ese wari ukibuka inzira zigana hano? uziko nari nzi ko wazibagiwe!"

Jesca na we aramusubiza ati:"Ntabwo nahibagiwe ahubwo nari nzi ko ari wowe wanyibagiwe none ntuguwe no kumva ukinyibuka!" bakomeza kugenda baganira ariko basa n’abacengana,bigeze aho,Slyvie abwira Jesca ati:"Reka ibyo tubyihorere,none se uje kunsaba imbabazi ko wampemukiye!,ukanambwira nabi?,cyangwa uje kuntumira mu bukwe bwawe na Parfait?"

Nuko Jesca abaza Slyvie ati:"Parfait se ahubwo ni nde?"Slyvie aramusubiza ati:"sha wikwigira nyoni nyinshi kuko ibyawe narabimenye!"kuki ariko mukunda gushaka kwereka abantu ko ari ibicucu?kuki ariko ukomeza kumpisha akakuri ku mutima?,Jesca ko uziko mbere twakundanaga tukabwirana byose none koko dushwane dupfuye umuntu wigendera? nukuri bitekerezeho maze wisubireho".

Maze ibyo bibabaza Jesca ariko arihangana maze abwira Slyvie ati:"Reka nkubwize ukuri Slyvie,ibyo ukeka siko biri ahubwo cya gihe dutandukana nashakaga kukubwira agahinda n’intimba nakuye mu bukwe bwa Charlotte ubwo nari mbonye umuhungu usa na Edmond maze kwihangana birananira,bituma mera nk’ubuze ubwenge none nibyo byatumye mbura icyo ngusobanurira na ho iby’uriya muhungu uvuga imivugo ni ibyawe na we, ahubwo se bigeze hehe? ko mperuka wari wateye intambwe ya mbere kandi ikomeye:?

Slyvie ati “wabyihoreye wa mwana w’umukobwa we !uziko nagiye kubwira Charlotte ngo ampe numero z’uriya musore,ariko ikibabaje ni uko yambwiye ko ntazo afite ahubwo ampa iz’umuntu wabahuje,ariko ikibabaje cyane ni uko nasanze numero ye imaze igihe kinini itari ku murongo none nsigaye narabaye nk’umusazi”.

Jesca ati “Gute se?", na we aramusubiza ati:"None se reba nawe nsigaye murota amanwa n’ijoro,iyo ngenda mu muhanda mba ntekereza ko turahura,iyo numva ibiganiro by’urukundo kuri Radio bwo numva mpindutse,iyo mbonye abakundana numva intimba intikuye umutima,iyo mbonye indege iguruka numva ntakamaro kayo niba idashobora kungurukana ngo ingeze aho ari,ariko intego yanjye ni ugukora ibishoboka byose ariko nkamubona".

Nuko Jesca aramubwira ati:"Shyiramo imbaraga gusa iyaba na we yagukundaga kuko gukundwa n’uwo wakunze ntako bisa kandi burya icyawe ntaho kijya",ahubwo icyanzanye nagiraga ngo nkubwire iby’umushinga nabonye utera inkunga abashaka kwiteza imbere none nkaba nagiragango tuzafatanye maze turebe ko twakiteza imbere nk’abakobwa b’icyerecyezo.”

Jesca akomeza asobanura uko iyo gahunda yifashe maze Slyvie biramushimisha cyane,abwira Jesca ati:"Nsobanukiwe noneho ko uri inshuti yanjye y’ukuri kandi sinzongera kugukekaho ibibi kuko wantekereje neza igihe nagutekerezaga nabi,ahubwo reka turebe uburyo twashaka umuntu utwigira umushinga maze tubone uko tujya kuri bank turebe ko baduha inguzanyo,maze urebe ngo turakora maze tukiteza imbere!".

Bakiganira ako kanya ya numero yigeze guhamagara Slyvie maze ntibashobore kuvugana irongera irahamagara,maze Slyvie ashigukira hejuru abwira Jesca ati:"sha dore ya numero irongeye irampamagaye ahubwo reka nyitabe numve icyo ambwira"

Nuko ayitabye yumva ni umuntu w’umugabo bari kuvugana maze aramusuhuza ati:"Muraho mukobwa utagira uko asa!,mukobwa imana yasize ko isura yagera ku mutima ikamunogereza!,Slyvie ataragira icyo avuga undi arongera :"Mbese murakomeye wowe wantesheje ibyo nitaga gukomera none nkaba nkomeje guhungabana kubw’umujura wanyibye umutima?",maze Slyvie yumva atunguwe n’uwo muntu umubwira ibyo,maze aramubwira ati:"Sinabamenye gusa uko bisa kose mushobora kuba mwibeshye numero".

Nuko uwo muntu aramubwira ati:"Sinibeshye numero,ahubwo ni umutima umpatiriza kuvuga no kuvugishwa,maze ngatotezwa na wo gutana,nkavuga ibyerekeranye,ariko nkabibwira umuntu wambonye mbere yuko mubona none kumubona kwanjye byamviriyemo impamvu yo kubika ifoto ye muntekerezo zanjye kandi sinteze kuzahindura icyerekezo nafashe".

Nuko Slyvie yumva aheze mu gihirahiro yegeza phone hiryaye maze abwira Jesca ati:"Nkore iki ko ubona uyumuntu adashaka kunyibwira ahubwo agakomezaaa...........urumva ibyo ambwira?,ariko Jesca aramubwira ati:"Hari impamvu yaguhamagaye,kandi hari impamvu akubwira ibyo,ubwo rero, reka akubwire iherezo arakwibwira”.

Nuko uwo muntu akomeza kubwira Slyvie ati:"Ndakubwiza ukuri ko kukwibwira bitananira kuko nageze henshi hansaba kwivuga,nahuye na byinshi bitantera isoni zo kwivuga ariko nkumva kwivuga birangoye,kuko umutima wanjye ukomeje kumpata kukubwira ibindimo ahari nawe niba waranduye nk’iyo nanduye uraza kuvumbura inkomoko y’amagambo nkubwira kandi ndabizi, nta wantera ibuye kuko ibyambayeho nawe byakubaho.”

Maze ako kanya Slyvie aramubwira ati:"ariko watoboye ukanyibwira ko numva mfite amatsiko yo kukumenya?,wambabariye byibuze ukavuga inyuguti itangira izina ryawe wenda niba ryakunaniye ko naba mbigufashijemo?",ariko uwomuntu akomeza kuvuga ati:"Ndabizi uranzi,unzi ntakuzi,gusa agafoto kawe wa munsi kansigaye mu mutwe kandi ntigateze kuzasibangana kuko uriya munsi wambereye uw’amateka kuko kuva ubwo nakubonaga bwa mbere nahise mera nk’ubonye urumuri, nukuri wamvuye kwigunga kandi uri inganzo yanjye nkuramo amagambo atagira uko asa kuko iyo ngutekereje nkwandikira igisingizo, kandi naho utankunda nzagukunda, nutantekereza nzagutekereza kandi narakwiyeguriye.”

Nuko ako kanya na Jesca aba arahamagawe kuri, ahita ahaguruka ajya kwitabira hanze kugirango ataza guteza urusaku mu nzu kuko Slyvie we yari ari kuvuga telephone iri kuvugira hejuru, nuko Jesca agezeyo yumva baramubwiyengo:"Wa muntu ufasha abantu bari gutegura imishinga,kugirango yakirwe n’ibigo by’imari(Bank) twabonanye none ejo uzashake umwanya uzane n’inyigo y’umushinga wawe uze mu bitunganye,nuko Jesca asubira munzu yishimiye inkuru nziza abwiwe.”

Jesca akigera mu nzu asanga Slyvie ntawe uhari,maze aramuhamagara ati:"Slyvie!uri hehe ngo nkubwire inkuru y’ibyishimo?,inkuru yubaka,inkuru ikongerera ibiro by’uburemere,ariko akomeza kumubura,ateze amatwi yumva ari mucyumba ari kurira.

Maze Jesca yinjira yihuse akigera mu cyumba asanga Slyvie aho ari yamubaza ibyabaye Slyvie akarushaho kurira,bigeze aho,Jesca abwira Slyvie ati:"mwana wa mama jya uzira gushavuzwa n’iby’isi kuko byose birashira, wambwiye icyagushenguywe umutima ngo ndebe ko naguhoza?

Nuko Slyvie aramubwira ati:"Koko iby’isi birashira ariko urukundo ntirushira none njyewe rwanshiranye",nuko Jesca akomeza kumubaza no kumwihanganisha,ariko Slyvie aramubwira ati:"None se ko bamwishe uragira ngo nkore iki?"Jesca aramubwira ati:"Nonese ni inde? maze aramubwira ati:"sha twari turi kuvugana akimara kunyibwira numva baravuze ngo mumwice,akokanya sinongera kumwumva kuri phone"

Ndayisaba Simeon

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Yoooo byari biryoshye,none mutwicishije amatsiko wweeee!!!mubanguke kbs gusa murakoze ndabakunze cne

  2. Yoooo byari biryoshye,none mutwicishije amatsiko wweeee!!!mubanguke kbs gusa murakoze ndabakunze cne

  3. Yoooo byari biryoshye,none mutwicishije amatsiko wweeee!!!mubanguke kbs gusa murakoze ndabakunze cne

  4. Yoooo byari biryoshye,none mutwicishije amatsiko wweeee!!!mubanguke kbs gusa murakoze ndabakunze cne

  5. Yoooo byari biryoshye,none mutwicishije amatsiko wweeee!!!mubanguke kbs gusa murakoze ndabakunze cne

Tanga Igitekerezo