Kwamamaza

UMUTEKANO

"Ubucamanza burimo politiki bwibasira umugabane umwe ntabwo ari cyo gisubizo" Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko u Rwanda n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bashyigikiye ko abanyabyaha bahanwa ariko ngo ikibazo ni uko hari abashaka kuzana politiki mu bucamanza bakibasira umugabane wa Afurika gusa, ibintu we avuga ko nta gisubizo bitanga ahubwo ari nk’intambara y’ubucamanza.

Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa 04 Kanama 2016, ubwo yatangizaga inama y’abakora mu nzego z’iperereza n’umutekano mu bihugu 51 byo ku mugabane wa Afurika iteraniye i Kigali.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku bucamanza mpuzamahanga bwashyizweho bugamije guhana abanyabyaha ndetse agaragaza ko u Rwanda n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe bashyigikiye guhana abakoze ibyaha.

Perezida Kagame ariko yavuze ko nubwo hashyizweho ubucamanza mpuzamahanga bwashyiriweho guhana abakoze ibyaha, bisa n’ibidakorwa neza kuko aho guca imanza, bazanamo politiki bagashaka gukandamiza umugabane w’Afurika gusa, ibi ngo Perezida Kagame abona nta gisubizo bitanga.

Yagize ati “ubucamanza burimo politiki bwibasira umugabane umwe ntabwo ari cyo gisubizo. Ibi bibonwa nk’ intambara y’ubucamanza igamije gukandamiza umugabane wa Afurika.”

Perezida Kagame yashimye ubufatanye bwagiye buranga abanyafurika burenga imvugo bukajya mu ngiro ndetse anabasaba ko bakomeza gukorera hamwe bagamije ibibafitiye inyungu.

Yagize ati :“ icyagaragaye kandi cyashimwe ni ubufatanye muri Afurika atari mu mvugo gusa ari no mu ngiro. Izi ni imbogamizi tugomba guhura na zo, icy’igenzi ni uko tugaragaza ikidufitiye inyungu n’ibyihutirwa tugakomeza gukorera hamwe mu bumwe kugirango dutere imbere.”

Abakuru b’ibihugu by’Afurika bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo urukiko mpuzamahanga mpanabyaba rwa ICC rufata rukanafunga abanyafurika gusa, kandi hari n’abandi bategetsi bo mu bihugu bikomeye rurenza ingohi kandi barakoze ibyaha bikomeye uru rukiko rwakagombye gukurikirana.

Kuva tariki ya 10 kugera tariki ya 18 mu Rwanda hateraniye Inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagize uwo muryango, maze urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC rusaba u Rwanda guta muri yombi Perezida wa Sudani Omar Bashir ukurikiranywe n’uru rukiko ariko u Rwanda rubitera utwatsi.

Bimwe mu bihugu byasinye amasezerano yemeza uru rukiko bitishimiye imikorere yarwo byagiye bigaragaza ubushake bwo kuba byaruvamo, gusa hakaba n’abandi bavuga ko kuruvamo byaba ari nk’ikimenyetso cyo kwimakaza umuco wo kudahana.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza