Kwamamaza

UMUTEKANO

Yibye asaga miliyoni 7 i Kigali, afatirwa Nyagatare

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Yibye asaga miliyoni 7 i Kigali, afatirwa Nyagatare

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi yataye muri yombi umusore w’imyaka 33 ukekwaho kwiba nyirabuja witwa Mushimiyimana Athanasie amafaranga y’u Rwanda 7.500.000, uyu Mushimiyimana akaba atuye mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge.

Polisi ikorera muri aka karere ivuga ko ubusanzwe uwo musore yari asanzwe ari umuzamu wo mu rugo kwa Mushimiyimana, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi yagiye koza imodoka agasangamo aya mafaranga, afata umwanzuro wo kuyiba, ahita ajya kugura amazu mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Rugarika aho yaguze amazu 2, imwe ya miliyoni imwe n’igice n’indi ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.

Nyuma y’iminsi 3, nibwo yumvise ko ari gushakishwa ahita ahungira i Nyagatare mu murenge wa Karangazi ahari umugore wa mukuru we naho ahagura indi nzu y’ibihumbi magana atatu, n’ikibanza cy’ibihumbi magana atatu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko bamenye amakuru ko uyu Ndagiwenimana yakoze icyaha i Kigali agahungira i Nyagatare, nibwo batangiye kumushakisha afatirwa mu kagari ka Nyagashanga Umurenge wa Karangazi asigaranye 550.000

IP Kayigi aragira inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kurarana amafaranga menshi nk’aya mu ngo, akaba yagize ati: “Igihugu cyacu kiri gutera imbere mu nzego zose no mu ikoranabuhanga, kuki umuntu yararana amafaranga nkaya ngo arazinduka ajya kuyakoresha hanyuma bakayamwiba kandi hari uburyo bwizewe yayabikamo akayabona igihe ayakenereye burimo Banki, impapuro zabugenewe nka Sheki, cyangwa se Mobile Money?”

IP Kayigi yavuze ko uwo musore ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi, akaba azoherezwa aho yakoreye icyaha mu karere ka Nyarugenge bagakomeza iperereza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza