Yafashwe yiba mu rusengero nyuma y’iminsi mike ababariwe na Perezida

1

Lucas Ngugi Njoroge yafashwe yiba mu rusengero nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza ku mbabazi zatanzwe na Perezida Uhuru Kenyatta.

Mu Cyumweru gishize ku munsi w’ubwigenge bwa Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta yababariye imfungwa 7000 zari zifungiwe ibyaha byoroheje.

Njoroge nawe ni umwe muri abo bahawe imbabazi na Perezida.

BBC yatangaje ko nyuma y’iminsi mike arekuwe, yongeye gufatwa yiba mu rusengero mu gace ka Laikipia.

Njoroge w’imyaka 26, ngo yafashwe ubwo mu rusengero bari bagiye gutura, undi aho gushyira amafaranga mucyo baturiragamo, ahubwo akuramo amadolari icyenda.

Abakirisitu bashatse kumukubitira aho ariko umwe mu bayobozi bo muri ako gace wari waje gusenga arababuza.

Njoroge yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi imwegereye mu gihe agitegereje kujyanwa mu rukiko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo