Kwamamaza

UMUTEKANO

"Ushobora kuvuga ngo kurwanya ikibi ntibindeba ejo bikakureba kandi nabi"Min Kaboneka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyabihu n’utundi tugakikije nka Muhanga na Musanze gufatanyiriza hamwe bakarwanya ikibi cyose cyagira ingaruka mbi ku Munyarwanda wese.

Ku munsi wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere kuri uyu wa Gatatu Minisitiri Kaboneka aganira n’abaturage ba Nyabihu n’abandi baturutse mu Turere dukikije Nyabihu yababwiye ko bakwiye gushyira imbere umutekano w’Abanyarwanda

Ati "Tugomba gukurikirana no gushyira imbere umutekano twese nk’Abanyarwanda, umutekano urajyana no kurwanya ikibi icyo aricyo cyose. Ari abashaka kudindiza izi gahunda za Leta kubera inyungu zabo ntimubahishire mukabagaragaza ….tukarwanya akarengane, tukarwanya ruswa, tukarwanya ibyo bikorwa byose bigayisha Umunyarwanda.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko nta mutekano umuturge yagira igihe hari ruswa.

Ati "Hari byinshi twashoboye gukemura ngirango ibyo ng’ibyo sibyo byatunanira ahari akarengane nta mutekano burya uba uhari, ahari ruswa nta majyambere kaba kabaye. Byose tukumva ko ari ibyacu, nitwe biri bugireho ingaruka mbi nibikorwa nabi, ,nibikorwa neza ni jyewe nawe biri bugireho ingaruka nziza.”

Minisitiri Kaboneka yabasabye gukorera hamwe ntihagire uwigira ntibindeba kuko uzabona ko bitamureba mu minsi iri mbere bishobora kugira ingaruka kandi na we zikamugeraho ndetse zifite ubukana.

Ati ”Duharanire guteza imbere icyatuma bitugiraho ingaruka nziza, rube uruhare rwacu twese dufatanyirije hamwe nta gusigana. Ntuvuge ngo uyu azabikora. Uyu munsi ushobora kuvuga ngo kanaka azabikora cyangwa ntibindeba ariko mu minsi iri imbere bizakureba kandi bikakureba nabi.”

IBITEKEREZO

  • Bem Yanditse:

    Minister Kaboneka avuga ukuri. Nta kwigira ntibindeba kuko abayobozi twese turi mu mujishi. Duhetse abanyarwanda kandi tugomba kubageza ku iterambere rirambye duhindura imyumvire.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza