Kwamamaza

UMUTEKANO

"Uwumva ashaka kujya mu ijuru namubwira iki niyirukanke ariko aduhe amahoro" Min Kaboneka

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yavuze ko u Rwanda rutazigera rwihanganira uwo ari we wese uzashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yabivugiye mu Nteko y’Umujyi wa Kigali yari yahuje abayobozi batandukanye kuva ku mudugudu, kuri uyu wa 29 Kanama 2016.

Minisitiri Kaboneka yabwiye aba bayobozi b’inzego z’ibanze zigize umujyi wa Kigali ko iterambere u Rwanda rufite rurikesha umutekano, bityo ko bagomba kuwubungabunga batanga amakuru ku gihe mu gihe hari icyo babonye kidasanzwe.

Yagize ati “iri terambere tuvuga n’ibi byose tuvuga umusingi byubakiyeho ni umutekano. Mu mudugudu wawe mu Kagali kawe umenye uko byagenze. Bya bipangu byirirwa bifunze bitagira amatara mugende mumenye ibikorerwamo, nibanga ko mureba muze mutubwire.”

Minisitiri kaboneka kandi yakomoje ku bashaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda bitwaje imyemerere y’amadini yabo, ko nta mwanya bafite mu Rwanda ndetse ko n’Imana bavuga ko bakorera itemera ubwicanyi bakora.

Yagize ati “uwumva ashaka kujya mu ijuru namubwira iki, niyirukanke rwose ariko aduhe amahoro. Salaam Aleikum bisonabura iki? Tugire amahoro y’Imana bisobanura kumena amaraso? Amaraso muri iki gihugu yaramenetse bihagije, ntabwo twakwemera ko hari andi maraso ameneka.”

Inzego z’umutekano nk’ingabo na Polisi zari muri iyi nama nazo zemereye aba bayobozi ubufasha bwose mu gihe hari aho batunze agatoki ko hakekwa kuba abashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ikibazo cy’Iterabwoba cyatangiye kugaragara mu Rwanda kuva mu myaka mikle ishize.

Muri uku kwezi kwa Kanama 2016 polisi y’u Rwanda yarashe abakekwagaho kuba mu mutwe w’iterabwoba batatu ubwo bageragezaga gucika n’undi wari wageragezaga kurasana na polisi.


Abayobozi benshi bitabiriye iyi nama biyemeje gukaza umutekano

Abayobozi b’ingabo na polisi, bizeje abaturage ubufasha mu kurinda umutekano

IBITEKEREZO

  • cyane Yanditse:

    Ubwo butumwa bugere no yandi madini adindiza iterambere.

  • fkas Yanditse:

    hahhha hahahha nihatari

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza