Uwahoze ari Meya wa Gicumbi yatawe muri yombi

2

Mvuyekure Alexandre watawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre ndetse n’uwari ushizwe imiyoborere myiza Mutunzi Phocas bari mu maboko ya polisi bakekwaho ibyaha birimo no kunyereza umutungo wa Leta.

Amakuru y’ifatwa rya Mvuyekure Alexandre na mugenzi we ryemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru IP Gasasira Innocent watubwiye ko aba bagabo batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nyakanga 2016, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba.

IP Gasasira yatubwiye ko Mvuyekure na Mutunzi bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta muri gahunda ya VUP ndetse bakaba banakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, ibyaha byombi bakoze ubwo bayoboraga umurenge wa Rubaya wo muri ako karere.

IP Gasasira aganira na Makuruki.rw, yagize ati: “ Nibyo afungiye kuri station ya Byumba muri Gicumbi guhera ejo nimugoroba, akekwaho ibyaha bibiri birimo kunyereza umutungo wa leta muri gahunda ya VUP ndetse n’inyandiko mpimbano,afunganwe na good governance w’akarere ka Gicumbi nawe,ariko bombi bakurikiranweho ibyaha bakoreye mu murenge wa Rubaya,kuko uyu wahoze ari mayor yabanje kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya,noneho uyu good governance nawe ajya kumusimbura ubwo ibyaha babikoze bari muri uwo murenge wa Rubaya muri izo gahunda za VUP,byari mu mwaka wa 2010”."

Yavuze ko Mvuyekure akurikiranyweho kunyereza akayabo ka Miliyoni zirenga 33 z’amafaranga y’u Rwanda.

IP Gasasira yavuze ko bakomeje gukora iperereza kugira ngo begeranye ibimenyetso byose, babakorere dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha kugira ngo baryozwe ibyo bakekwaho.

Aba bayobozi bombi batawe muri yombi nyuma y’abandi bayobozi b’utugari bo muri uyu murenge wa Rubaya nabo bamaze igihe baratawe muri yombi bazira kunyereza amafaranga yagenewe gahunda ya VUP.

Aba bagabo bombi baramutse bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta bahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10 ndetse n’ihazabu yikubye inshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyanyerejwe, nkuko biteganywa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ngewe birantangaza aho police ifata bamwe abandi ikabareka. Nkumuyobozi wikigo cya ES Karama witwa Narcisse Nshuti warikomereje mugufata abana kungufu abizeza kuzabahesha amanota. Kurya ruswa no nusahura umutugo wicyo kigo.Nkaba ntagazwa niyo police iba ivuga ko icyungereye abanyagihugu. Nimwisubireho kuko uwo muyobozi yaciye ibintu.umutungo wicyo kigo avuguzamo utubari na za Boutique. Bantu bi Kayenzi murabe maso kuko police ntiri gukora akazi kabo neza

  2. Ngewe birantangaza aho police ifata bamwe abandi ikabareka. Nkumuyobozi wikigo cya ES Karama witwa Narcisse Nshuti warikomereje mugufata abana kungufu abizeza kuzabahesha amanota. Kurya ruswa no nusahura umutugo wicyo kigo.Nkaba ntagazwa niyo police iba ivuga ko icyungereye abanyagihugu. Nimwisubireho kuko uwo muyobozi yaciye ibintu.umutungo wicyo kigo avuguzamo utubari na za Boutique. Bantu bi Kayenzi murabe maso kuko police ntiri gukora akazi kabo neza

Tanga Igitekerezo