Kwamamaza

UMUTEKANO

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango yapfiriye muri hoteli

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango yapfiriye muri hoteli

Dr Jean Fidele Niyomugabo wari umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro by’Akarere ka Ruhango biri mu murenge wa Kinazi yasanzwe yapfiriye muri Motel yitwa Nice Garden iri mu mujyi wa Gicumbi.

Dr Jean Fidele ngo yari yiriwe yifungiranye mu cyumba cy’iyi motel kuri uyu wa 05, Kanama 2016, kugeza aho batabaje polisi bakica urugi bakamusanga yapfuye.

Kugeza ubu icyamwishe ntikiramenyekana n’ubwo hari abakeka ko yiyahuye ngo kuko aho basanze umurambo we hari imiti ishobora kwica umuntu nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.

Umwe mu bakozi bakora ku bitaro bya Kinazi yemeje aya makuru avuga ko nabo babibwiwe n’abandi bityo akaba nta bindi bisonuro yaduhaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru yemeje urupfu rwa Dr Jean Fidele Niyomugabo ariko avuga ko bagikora iperereza, ubu umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro byahoze ari ibyo polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

IBITEKEREZO

  • Murinzi Yanditse:

    Ubwoc yiyahuriye iki?yarahazesha,ngo igihombo tugize ibyo yakoraga hari nabandi bamurusha no kubikora neza ko wumva yari gicumbi yari yagiye gukorayo iki?wasanga ari imbogo zamwivuganye ndavuga indaya.gusa umuryangowe wihangane.

  • MARC RUTAGARAMA Yanditse:

    BENEDATE KOMEZA KWIHANGANA KUKOMWISI NIKOBIRYABIME NONERA ARIKOSE BISHOBOKATE ?KUMVAUMUNTU YIZEAFITENAKAZI UBUNDI AKIYAHURA CYARGWA YISHWE NABAKOZI BIYOTERI ARIKO TNABWO NDIKUBASHINZA KUKONTABWO VYUMVIKANA

  • MARC RUTAGARAMA Yanditse:

    BENEDATE KOMEZA KWIHANGANA KUKOMWISI NIKOBIRYABIME NONERA ARIKOSE BISHOBOKATE ?KUMVAUMUNTU YIZEAFITENAKAZI UBUNDI AKIYAHURA CYARGWA YISHWE NABAKOZI BIYOTERI ARIKO TNABWO NDIKUBASHINZA KUKONTABWO VYUMVIKANA

  • mukunzi jean bosco Yanditse:

    mberenambere tugomba kumenya ko iyotubuze umuntu nkuwo arigihombo kugihugu
    bakurikirane bareba ibyihishe inyuma yurwo rupfu.Imana imwakire mubayo
    umuryango we ukomeze kwihangana kwisi nikobimera!

  • Muganza Yanditse:

    Imana imwakire. yari ari mu kazi c cyangwa yari yagiye mu butembere

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza