Umusirikare w’u Rwanda yishwe n’impanuka y’imodoka

20

Umusirikare w’u Rwanda Major Rugerindinda John yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Gitoki ho mu karere ka Gatsibo mu Burasirazuba.

Nyakwigendera Major Rugerindinda John yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Merceds Benz yagonganye n’igikamyo ,ikaba yari ivuye mu mujyi wa Kigali yekerezaga I Kabarore.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba zo mu rucyerera rwo kuri uyu wa 07 Nyakanga 2016.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iki gikamyo gifite purake nomero RAB 498 D cyagonze imodoka yari itwawe na Major Rugerindinda John ku ruhande rw’ibumoso.

Muri iyi mpanuka kandi ngo yakomerekeyemo abandi bagenzi n’ubwo batahise bamenya imyirondoro yabo.

Nyakwigendera Major Rugerindinda John atabarutse asize umugore n’abana batatu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 20

  1. 1 | 2

Tanga Igitekerezo