Umunyamakuru ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda wari ufungiye i Burundi yarekuwe

2

Umunyamakuru Gisa Steve Irakoze ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Burundi wari umaze igihe muri gereza mu gihugu cy’u Burundi yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Uyu munyamakuru yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi kuwa 18 Kanama 2016.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ni yo yatangaje irekurwa ry’uyu munyamakuru Gisa Steve Irakoze ivuga ko yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2016 nyuma y’igihe gikabakaba icyumweru afunzwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi.

RFI yakomeje itangaza ko uyu munyamakuru ameze neza nkuko ngo babitangarijwe n’umwe mu nshuti ze za hafi .

Ubwo uyu musore yamaraga gufatwa, umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Pierre Nkurikiye yahise atangaza ku rubuga rwe rwa Twitter ko uyu munyamakuru akurikiranweho guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nyuma y’ifungwa rye, imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yarabyamaganye ndetse tariki 19 Kanama 2016 umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (RSF) washyize hanze itangazo risaba Leta y’u Burundi kurekura uyu munyamakuru .

Uyu Gisa Steve afite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Rwanda n’ubw’u Burundi, akaba yarakoreye Radio Salus mu gihe yari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ndetse nyuma aza gukorera Radiyo Flash FM yo mu Rwanda akaba yaratawe muri yombi yari amaze iminsi akorera Buja FM ikorera i Bujumbura.

Uretse kuba uyu musore ari umunyamakuru ukunzwe i Burundi, ni n’umuhanzi ukunzwe dore ko mu minsi ishize anaherutse gushyira hanze umuzingo w’indirimbo ze.

Inkuru zabanje: Polisi y’i Burundi yataye muri yombi umunyamakuru w’umunyarwanda: http://www.makuruki.rw/UMUTEKANO/article/Polisi-y-i-Burundi-yataye-muri-yombi-umunyamakuru-w-umunyarwanda.

U Burundi bwasabwe kurekura byihuse umunyamakuru w’umunyarwanda bwataye muri yombi: http://www.makuruki.rw/UBUTABERA/article/RSF-yasabye-irekurwa-ry-umunyamakuru-w-umunyarwanda-watawe-muri-yombi-mu-maguru-mashya

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Wakwigarukiye murwanda nubundi ko ariho warerewe,imyitwarire yawe ntikwemerera kuba iburundi rwose

Tanga Igitekerezo