Kwamamaza

UMUTEKANO

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gakenke yatawe muri yombi hamwe n’abandi bane

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gakenke yatawe muri yombi hamwe n’abandi bane

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, James Kansiime,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke ndetse n’abandi bayobozi bane bakorana batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyuranya n’amategeko mu itangwa ry’isoko ryo kubaka ikigo nderabuzima cya Minazi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Kamena 2017 nibwo aba batawe muri yombi bakurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Iri soko ryo kubaka ikigo nderabuzima cya Kinazi ryatanzwe muri 2013 ari na bwo ayo makosa Kansiime n’abo bafunganwe bakurikiranweho yakozwe gitangira kubakwa muri 2015.

Meya w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yatangarije Makuruki ko ejo ari bwo yamenye ko James Kansiime ari kuri Parike nubwo ngo atahise amenya icyo akurikiranweho.

Ati “Pariki niyo yamuhamagaye, ejo narahageze (kuri pariki) ariko nta makuru bampaye, ejo nibwo numvise ko baba bamufashe, buriya ni mu rwego rwo gushaka amakuru.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguri IP Innocent Gasasira yatangarije MAKURUKI ko ayo makuru ari impamo agira ati:Ni byo koko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke afungiwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze akekwaho guhimba inyandiko no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko"

IP Gasasira yadutangarije ko Kansiime afunganwe n’abandi bantu bane barimo babiri bashinzwe ibijyanye n’inyubako mu karere (ba injeniyeri) umwe ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’amashanyarazi ndetse n’undi ukurikirana ibijyanye n’ubuzima mu karere ka Gakenke.

Ibi byaha bakurikiranweho byamenyekanye nyuma yo gusanga iyi nyubako itarubatswe neza kandi ngo yanafashe igihe kirekire yubakwa ndetse IP Gasasira yatangaje ko n’igipangu cyayo cyamaze kugwa, ngo habayeho gukurikirana Polisi isanga inyubako yarubatswe binyuze mu nyandiko mpimbano mu gutanga isoko ryo kuyubaka bituma yubakwa nabi.

Muri Kanama 2015, Kansiime na bwo Kansiime yatawe muri yombi na Polisi, akurikiranyweho ibyaha byo gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni y’uwo bashakanye nyuma aza kurekurwa.

IBITEKEREZO

  • Jean gitambara Yanditse:

    Uwo muyobozi nakurikiranwe nubutabera

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza