Kwamamaza

UMUTEKANO

Umunyamabanga nshingwabikorwa n’ushinzwe amasoko muri Nyagatare batawe muri yombi

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Umunyamabanga nshingwabikorwa n’ushinzwe amasoko muri Nyagatare batawe muri yombi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyagatare Mugabo Alexis na Kayitare Fred ushinzwe amasoko bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara yu’Iburasirazuba IP Jean Bosco Dusabe avuga ko aba bagabo batawe muri yombi kuri uyu wa 06 Nzeri 2017 bakurikiranweho icyaha cyo gutanga amasoko ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

IP Dusabe yavuze ko iki cyaha aba bagabo bakurikiranweho cyakozwe ku itariki 16 Kamena uyu mwaka.

Ati: "Icyaha bakurikiranweho ni icyo gutanga amasoko ku buryo bunyuranyije n’amategeko, byabaye ku itariki ya 16 Kamena uyu mwaka wa 2017."

IP Dusabe ntiyatangaje byinshi ku nzira zakoreshejwe ngo Polisi imenye iby’iki cyaha kuko iperereza rigikomeje.

Gusa yavuze ko isoko bakurikiranweho gutanga mu buryo budakurikije amategeko ngo rifite agaciro ka 1 157 931 600.

Iri soko ngo ryahawe rwiyemezamirimo ufite sosiyete y’ubwubatsi rikaba ryari iryo kubaka umuhanda uva Nyagatare ujya Kizibira.

IP Dusabe yavuze ko Leta y’u Rwanda itazigera yihanganira umuntu wese ukoresha na bi umutungo wa Leta.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza