Kwamamaza

UMUTEKANO

Umukozi wa Banki y’abaturage ya Rubavu arakekwaho kuyiba hafi miliyoni ijana

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Umukozi wa Banki y’abaturage ya Rubavu arakekwaho kuyiba hafi miliyoni ijana

Umukozi wa Banki y’abaturage (BPR) ishami rya Rubavu witwa Kalisa Jean de Dieu arakekwaho kwiba muri iyi Banki akayabo k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 1,000 agahita atoroka.

Uyu mukozi ngo aracyekwaho kwiba amadorali y’Amerika 115,000 (Amanyarwanda 92,849,850 Frw).

Uretse aya madorari kandi uyu mukozi ngo yanatwaye amafaranga y’u Rwanda 6,381,613. aya yose uyashyize hamwe angana na Miliyoni zisaga mirongo icyenda n’icyenda z’amafaranga y’u Rwana ( 99, 231,463 Frw)

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu ntara y’Iburengerazuba CIP Kanamugire Theobar agira ati: " Nshingiye ku kirego Banki y’abaturage yatanze bigaragara ko muri iyo Banki hagati ya tariki 14 na 16 Ukwakira bibwe amafaranga angana n’amadorali ya Amerika 113,150 ndetse n’amafarana y’u Rwanda anagana na 6,381,613, mu kirego dufite bavuga ko yibwe n’umukozi wa Banki ushinze abakora kuri gishe witwa Kalisa Jean de Dieu"

Bamwe mu bakozi bakoranaga na we, bavuga ko tariki 14 Ukwakira 2016 uwo mukozi wa BPR ishami rya Rubavu yatangaje ko atazakora ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016 akavuga ko azakora ku cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016.

Gusa ngo kuva icyo gihe uyu mukozi ntibaramuca iryera.

CIP Kanamugire yavuze ko uyu mukozi agishakishwa. Ati: "Turacyakurikirana neza ngo tumenye aho yaba aherereye"

Umuyobozi wa BPR ishami rya Rubavu Etienne Gatera ntiyagize byinshi atangaza kuri ubu bujura kuko ngo ikirego cyajyanwe mu nzego za Polisi ngo zikore ubugenzacyaha.

IBITEKEREZO

  • Nzeyimana Robert Yanditse:

    Yemwe birarenzepe! gs nafatirwe ibihano bimukwiye.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza