Kwamamaza

UMUTEKANO

Umukobwa bikekwa ko yigaga ULK yiyahuye amanutse muri Etage ya Kane

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Umukobwa bikekwa ko yigaga ULK yiyahuye amanutse muri Etage ya Kane

Umukobwa utaramenyekana imyirondoro ye bikekwa ko yigaga muri ULK, yitabye Imana amanutse muri Etage ya kane, bikaba bikekwa ko yakoze ibi mu rwego rwo kwiyahura.

Nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatubwiye ibi bybaye mu masaha ya nimugoroba kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, aho ngo uyu mukobwa yacunze abandi banyeshuri akajya ahantu batari bari maze akijugunya hasi aturutse mu nyubako (etage) ya kane y’inyubako y’iki kigo maze akitaba Imana.

Yagize ati: "Ayo makuru niyo, twabimenye ejo hagati ya saa kumi n’imwe n’igice na saa moya, umunyeshuri nyine yamanutse muri etaje ya 4 muri ULK yikubita hasi, ariko ikigaragara ni uko ni ibintu yari yapanze kuko twarebye nta byangobwa yari afite, urebye n’aho yuririye, aho yamanukiye, yagiye ahantu hasa n’ahihishe, ibyo yakoze yabikoze yabigambiriye."

SP Hitayezu yavuze ko bitewe n’uko uyu mukobwa nta byangombwa yari afite, ngo byagoranye kumenya umwirondoro we, gusa ngo bakaba bakomeje gukora iperereza bafatanyije n’ubuyobozi bw’iki kigo kugira ngo bamenye umwirondoro w’uyu mukobwa ndetse kandi niba yari n’umunyeshuri wo kuri iki kigo.

Uyu mukobwa ngo mu kwitura hasi ngo ntiyahise yitaba Imana, ahubwo ngo yaguye ku bitaro bya CHUK aho yari yajyanwe kuvurirwa.

Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi muri iki kigo babwiye Makuruki.rw ko nabo ngo batabashije kumenya uyu mukobwa, yewe ngo aba banyeshuri babonye n’ifoto ye babona batari basanzwe bamuzi, gusa bavuga ko byashoboka ko yahigaga ariko wenda ngo kutamumenya bikaba byaterwa n’uko batigaga mu ishami rimwe.

IBITEKEREZO

  1. Imana imwakire mubayo ni ubwa mbere muri ulk habereye ariya mahano!!!! gusa buriya wasanga ari nka fiance we wamuteye akadobo ko batagikundana bibaho hari abakobwa bagira umutima woroshye

  2. muperereze neza ataba ari mugenzi we bari bafitanye ikibazo wamunazeyo.kuko byabereye mubwihisho.gusa birababaje cyane!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza