Kwamamaza

UMUTEKANO

Umukino wa Arsenal na Liverpool wateje imyigaragambyo mu ishuri, umwe ayipfiramo

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Umukino wa Arsenal na Liverpool wateje imyigaragambyo mu ishuri, umwe ayipfiramo

Polisi iracyacunga umutekano kuri icyo kigo

Umunyeshuri wigagag mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu kigo cyitwa St Mary cyo mu mujyi wa Kabale muri Uganda yapfuye arashwe n’umupolisi ubwo yageragezaga guhosha imyigaragambyo yari iturutse ku mukino wa Arsenal na Liverpool.

Iyi myigaragambyo ngo yatangiye ubwo abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu muri iki kigo bari baje kureba umukino waraye uhuje ikipe ya Arsenal na Liverpool maze bahageze basanga imyanya yabo y’imbere yicawemo n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu batangira gushyamirana bapfa iyo myanya.

Iyi mishyamirano ngo yavuyemo impaka ndende maze biza kuvamo imirwano ikomeye bituma ikigo cyose gihunganywa n’imyigaragambyo ku buryo hagombye imbaraga za Polisi mu kuyihagarika ari na bwo umupolisi yarasaga umwe mu banyeshuri agahita apfa.

Umuvugizi wa polisi ikorera muri ako gace, Elly Maate, yemeje aya makuru avuga ko ibi byabaye hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugoroba ndetse anemeza ko uwapfuye yitwa Allan Ntunguka w’imyaka 19 nkuko ikinyamakuru Dailymonitor cyatangaje iyi nkuru.

Asobanura uko byagenze Maate yagize ati: "ubuyobozi bw’ikigo bwahamagaye polisi kugirango ihoshe iyo myiragagambyo kuko abanyeshuri bigaragambyaga banarwana,
polisi ihageze yarashe isasu hejuru kugirango ibatatanye, ariko bitewe nuko umupolisi yarashe ari mu kibaya kandi abigaragambyaga bari ku musozi isasu ryafashe umwe mu gituza arapfa, ni ikintu cyabaye ku bw’impanuka"

Polisi yasabye abanyeshuri kwirinda imyigaragambyo nk’iyi inasaba abapolisi gukoresha uburyo bwiza mu guhangana na byo igihe bibayeho.

Remegio Byamukama uyobora iki kigo yatangaje ko kuri ubu ibintu bimeze neza abanyeshuri basubiye mu masomo ndetse n’umurambo wa nyakwigendera ukaba ugiye kujyanwa aho akomoka.

Uyu mukino wateje imyigaragambyo warangiye Liverpool itsinze ibitego 4 kuri 3 bya Arsenal.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza