Ubuholandi bwoherereje u Rwanda abagabo babiri bakekwaho uruhare muri Jenoside

Jean Claude Iyamuremye (ibumoso) na Jean Baptiste Mugimba mu maboko ya Polisi nyumayo kugezwa mu Rwanda

Abagabo babiri b’abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ejo bagejejwe mu Rwanda aho bagomba kugezwa imbere y’ubutabera ngo babazwe uruhare rwabo mu mahano yahitanye miliyoni irenga y’Abatutsi.

Abo ni Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 56 na Jean Claude Iyamuremye w’imyaka 38, bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali saa moya n’iminota 10 z’umugoroba mu ndege ya KLM bazanywe ngo babazwe uruhare rwabo muri jenoside.

Mbere yo kuva mu ndege, bombi bategereje iminota 20, nyuma bahise bajyanwa mu modoka itwara abafungwa nayo yahise iberekeza aho abagenzacyaha bari babategereje ngo bababaze.

Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha yagize ati:" Turashimira cyane abayobozi b’ubutabera mu Buholandi ku bufatanye n’akazi bakoze mu kohereza abakekwa jenoside guhera mu 2012. Ukoherezwa kw’aba bagabo ni ubutumwa ku bandi bakihishe bubamenyeshako badashobora kuzihisha ubutabera."

Yongeyeho ati:"Aba bombi baraba bafungiye muri Polisi mbere y’uko amadosiye yabo ashyikirizwa ubushinjacyaha, ni igihe kitarenza iminsi itanu nk’uko biteganywa n’itegeko."

Iyamuremye yari yarafashwe muri Nyakanga 2013 i Voorburg mu Buholandi, mu gihe Mugimba we yafatiwe mu mugi wa Leusden muri Mutarama 2014.

Bombi barashinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside, uruhare muri jenoside, gushishikariza abandi gukora jenoside, ubwicanyi no gutsemba nk’icyaha cyibasira inyoko muntu.

Iyamuremye akekwaho kuba yarayoboye Interahamwe mu bwicanyi bw’abatutsi 3000 bari bahungiye kuri ETO Kicukiro muri Mata 1994.


Jean Claude Iyamuremye, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Mugimba we, yakoraga muri Banki nkuru y’u Rwanda akaba n’umunyamabanga wa CDR ,ishyaka ry’ubuhezanguni kandi ryanagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abantu gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mugimba akaba ashinjwa gutegura no kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi mu bice bya Nyamirambo , Nyarugenge no mu bice bya Nyakabanda, Kimisagara , Biryogo n’utundi duce two mu Mujyi wa Kigali.


Jean Baptiste Mugimba na we arakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo