Kwamamaza

UMUTEKANO

Ubu nta mwanzi wadukandiraho, uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago-Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Ubu nta mwanzi wadukandiraho, uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago-Perezida Kagame

Perezida Kagame yereka Indangamirwa ubuhanga bw’imbunda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ubushobozi bw’igihugu mu bikoresho n’ubushobozi byo kurinda umutekano byiyongereye ku buryo nta mwanzi watinyuka guhangana n’u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo, ubwo yasozaga Itorero ry’abanyeshuri biga mu mahanga ndetse n’abatsinze neza amasomo yabo mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye , (Indangamirwa icyiciro cya cumi).

Perezida Kagame asoza iryo torero yasabye izo ntore gutanga imbaraga zazo n’ubushobozi mu gukomeza kubaka igihugu kugirango gikomeze kugira ubushobozi mu kwirindira umutekano.

Yavuze ko hagikenewe kongera umubare w’abigishwa amasomo ya gisirikare , ati “Umubare uracyari muto, turashaka ko bigera hafi kuri buri wese.Hano batubwiye abantu 500, hari abandi bagiye baza mu bindi biciro abo bimaze kugeraho bararenga 2000, kuri twe dukurikije uko dushaka kubaka igihugu cyacu, ibibazo..umubare uracyari muto."

Yongeyeho ati" Iyo umubare ukiri muto , uburemere bw’ibyo twikoreye cyangwa tugiye gukora buba ari bwinshi kuko uburemere bwinshi iyo buganywe n’abantu bake burakomeza bukaremera.”

Yavuze ko hagikenewe kongerwa uwo mubare , ubudahangarwa bw’igihugu bugakomeza kwigaragaza.

Ati “Uko igihugu cyacu kimeze ubu dufite byinshi twakoresha kugirango tugere ku ntego yacu.Dufite uburyo, amikoro…ntabwo amasomo y’ibyatubayeho yadupfira ubusa.Ubushobozi burahari .Ubu nta mwanzi wadukandiraho.Uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago rwose.Biriya mujya mwumva, intambara yo kuvuga yo ntabwo tuzi kuyirwana,Bariya bazi kuvuga bo niba hari aho bibageza, tuzaba tureba.Turashaka kuzamura igihugu cyacu, ntawe dusagarira, ntawe tuzanaho amatiku.”

Yavuze ko isi irimo imiyaga myinshi isaba ko hubakwa imisingi ikomeye bitaba ibyo ikaguhitana.

Ati "Ejobundi nabwiraga abantu, iyo utuye mu karere cyangwa mu isi dutuyemo harimo imiyaga myinshi n’ibindi bintu bishobora gutera Ibiza, ukomeza umusingi.Kugirango niwubakaho inzu, nihaza umuyaga wa serwakira, isata iraza iyo ibintu bidafashe neza irabihitana.N’igihugu nuko iyo benecyo batacyubakye umusingi ukomeye, byose iyo bije bihitana icyo gihugu.Twebwe ariko ntabwo ari inkuru mbariramo murabizi.Ibyo biza byaraje bihitana abantu kubera ko icyo gihe mbere tutari twarubatse umusingi ukomeye, turabizi ntabwo ari inkuru mbarirarno si ibyo dusoma mu bitabo."

Perezida Kagame yavuze ko umusanzu wa buri wese ariwo watumye igihugu kigera aho kigeze ubu, asaba Indangamirwa gukomeza kwerekana icyo zishoboye ziteza igihugu imbere.

Yashimiye kandi Intore zitabiriye dore ko bamwe mu bitabiriye basize imiryango yabo mu mahanga, abandi basize akazi ndetse hari abasize amasomo.

Itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya cumi ryasojwe n’Intore 523, zirimo 107 baturutse mu mahanga, 229 batsinze amasomo yabo neza mu mashuri yisumbuye ndetse n’izindi 187 zari zaratojwe mu byiciro byabanje.

Iri torero ryatangiye tariki 12 Kamena risozwa tariki 13 Nyakanga 2017.


Indangamirwa mu mwiyereko wa gisirikare

Indangamirwa zerekanye ibyo zize mu gutegura no kuyobora urugamba

Perezida Kagame aganira n’Indangamirwa


Yanaberetse imikorere y’imbunda

Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso n’Indangamirwa 10

Amafoto:Musabirema Alexis

IBITEKEREZO

  • Mazimpaka Patrick Yanditse:

    Abishuka ngobazadukura mumahoro turimo baribeshya turashaka gutora mumahoro nta wudukomakoma dutore Atudutwara mwiterambere.

  • john Yanditse:

    Ariko president avuga warihehe wamunyamakuru we

    Yaberetse iriya mbunda abereka uko bagendaga ninjoro ntanitoroshi bafite bayoborya nagatara gatoya cyane kaba hariya barebera bagiye kurasa. Nakantu gato cyane ubundi kugira kakumurikire nigitangaza. Ntiyaberekaga ubuhanga nimikorere yimbunda nkuko wabyanditse kosora inkuru yawe please

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza