UN yashimye ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda barinda amahoro muri Central Africa

Abapolisi b’u Rwanda barinda amahoro muri Central Africa barashimwa imyitwari myiza n’ubunyamwuga

Umujyanama wungirije mu bya gipolisi mu muryago w’abibumbye [United Nations (UN) ], Shaowen Yang yashimye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrika (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central African Republic - MINUSCA) kubera ubunyamwuga n’imyitwarire myiza mu mirimo bakora.

Yang yabitangarije mu Mujyi wa Bangui ku itariki 2 Kanama ubwo we n’izindi ntumwa z’Umuryango w’Abibumbye basuraga Umutwe w’Abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa bw’amahoro aho bashinzwe umutekano w’abayobozi batandukanye b’inzego za Leta z’iki gihugu (Protection Support Unit - RWAPSU).

Yashimye U Rwanda kubera uruhare rwarwo mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo n’iki cya Centrafrika.

Mu ijambo rye, Yang yagize ati:"Nshimye Polisi y’u Rwanda mbivanye ku mutima kubera uruhare rwayo mu kugarura amahoro muri iki gihugu. Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko Abanyarwanda biyemeje gusigasira umutekano ku Isi. Aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro barangwa n’imyitwarire myiza."

Yang n’abari bamuherekeje barimo Umuyobozi wa MINUSCA, Louis Carlo bahawe ikaze n’uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa bw’amahoro, Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit S. Kayijuka wababwiye kandi abasobanurira inshingano zabo zirimo kurinda abayobozi b’inzego za Leta z’iki gihugu, bakaba ari bo barinze umutekano w’Umushumba Mukuru wa Kiriziya Gaturika ubwo yasuraga iki gihugu mu minsi ishize.

Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi 370 mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika barimo abakora imirimo y’ubujyanama (Individual Police Officers -IPO), abakorera hamwe imirimo rusange (Formed Police Unit - FPU), n’abashinzwe kurinda abayobozi b’inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu (PSU).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo