U Rwanda rwafashe mu mugongo Tanzania yahekuwe n’umutingito

U Rwanda rwihanganishije igihugu cya Tanzania kubw’abaturage bacyo 13 babuze ubuzima kubera umutingito.

Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Nzeli umutingito uri ku kigero cya 5.7 wumvikanye mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, uturutse mu kiyaga cya Victoria.

Uwo mutingito wangije byinshi mu mujyi wa Bukoba muri Tanzania, abantu 13 barapfa abandi barakomereka ndetse n’inzu nyinshi zirasenyuka.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yihanganishije Tanzania.

Yagize ati “Mwihangane cyane bavandimwe bo muri Tanzania kuba hari ababuze ubuzima kubw’umutingito.Imana ifashe abakomeretse bakire vuba.”

Uyu mutingito wumvikanye no mu Rwanda ndetse na Uganda. Mu Rwanda wasenye inzu eshatu, icyakora nta n’umwe wahitanye yangwa ngo ukomeretse nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe impunzi n’ibiza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo