U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

Umuyobozi w’ishami rya Interpol muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake

U Rwanda rwakomeje gufatanya n’ibihugu by’Afurika mu gufata imodoka zibwe; ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi w’ishami rya Interpol muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake.

Yabivuze ubwo yagiraga icyo avuga ku yindi modoka yo mu bwoka bwa RAV4 yibwe, ikaba yarafatiwe ku mupaka wa Rusizi ku italiki 11 Kamena ubwo yageragezaga kwinjira mu Rwanda.Iyi modoka ikaba yarafashwe ku bufatanye bw’itumanaho bwa Interpol I-24/7, rikaba rihuriraho ibihugu 190 biri mu muryango wa Interpol; iyi modoka ikaba yari ifite nimero zo muri Kongo (RDC), ikaba yari yaribiwe muri Kenya mu 2014.

ACP Karake yagize ati:”Raporo za vuba zishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere nk’igihugu cyafashe imodoka nyinshi zibwe; ibi tubikesha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga I-24/7 riri ku mipaka yacu yose na za gasutamo.”

Avuga kandi ko icyo u Rwanda rurusha ibihugu byinshi ari uburyo rukoresha iryo koranabuhanga aho agira ati:” Rikoreshwa kuri buri bwinjiro bw’igihugu, imipaka, ikibuga cy’indege,..byatumye dushakashaka tugera ku makuru yose ya Interpol.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo iri koranabuhanga rifitwe n’ibihugu 190 ariko, ibyinshi muri Afurika bitararikoresha ku mipaka yabyo yose.

Mu mwaka ushize wonyine, u Rwanda rwakoze ubushakashatsi ku modoka 26,000 zibwe mu makuru ya Interpol rukoresheje I-24/7, ahafashwemo izigera kuri 11.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka indwi zageragezaga kwinjira mu Rwanda.

Aha ACP Karake yagize ati:” Zabaga zivuye mu bihugu bitandukanye ku isi. Muzo twafashe tutaraha benezo, 3 zavaga muri Afurika y’Epfo, imwe iva mu Bubiligi, imwe iva muri Polonye, eshatu zavaga mu Buyapani, imwe iva mu Bufaransa, imwe iva mu Butaliyani, imwe iva muri Kenya na moto yavuye mu Bwongereza.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ubujura bw’imodoka nka kimwe mu byaha ndengamipaka.

Agira ati:” Isi ya none ihanganye n’ubwiyongere bw’ibihungabanya umutekano, ibi byaha bigezweho byazahaje ibihugu bimwe kandi ababikora basa n’aho nta mipaka bafite; kugirango duhangane nabyo, tugomba gukorera mu bufatanye mpuzamahanga cyane cyane binyuze muri Interpol.”

ACP Karake yagarutse ku mbaraga u Rwanda rukoresha mu kongera ubushobozi bwarwo ngo rubashe kurwanya ibyaha ndengamipaka aho yagize ati:” Dukomeza guha agaciro ubufatanye n’ibindi bihugu aho Polisi yacu ihora ikorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano mu bihugu duturanye mu guhangana n’iki kibazo.”

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro na Polisi bakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane
Abatuye umurenge wa Mushubati no mu nkengero zawo, mu karere ka Rutsiro, bakanguriwe kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose no gutanga amakuru yerekeye abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’uburyo bayakemura atarabyara ibibazo bikomeye.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 11 z’uku Kwezi mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Ayinkamiye Aimerance n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba wungirije ushinzwe ibikorwa byayo muri iyi Ntara, Chief Superintendent of Police (CSP) Murenzi Sebakondo.

Ibyo biganiro byabereye mu kagari ka Bumba. Byitabiriwe n’abagera ku 4000.

Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yababwiye ko mu bitera amakimbirane mu miryango harimo imikoreshereze mibi y’umutungo, ubusinzi, gucana inyuma, ubuharike, kunywa ibiyobyabwenge , ibujiji no kutubahana; hanyuma abasaba kubyirinda.

Yagize ati,"Umuryango urimo amakimbirane ntushobora gutera imbere bitewe n’uko batajya inama ku hazaza hawo; ahubwo baba bashihurana,kandi usanga buri wese ari nyamwigendaho."

Ayinkamiye yasabye abo baturage kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati,"Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo no kubishakira umuti urambye. Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo ufitiye akamaro ibyiciro byose by’abantu."

Mu ijambo rye, CSP Sebakondo yababwiye ati: “Amakimbirane; icyo yaba ashingiyeho cyose, iyo adakemuwe mu maguru mashya ateza ibibazo bikomeye birimo kuvutsanya ubuzima."

Yakomeje agira ati," Abantu batandukanye mu migirire n’imitekerereze . Ukutumva ibintu kimwe ntibigomba kuba intandaro y’amakimbirane no gushyamirana. Abafitanye ibibazo bakwiriye kubikemura mu bwumvikane; abo binaniye bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure. Uko nta we uri hejuru y’amategeko mu Rwanda, ni na ko nta wemerewe kwihanira."

CSP Sebakondo yasabye abo baturage kwirinda kwishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose no kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batungira Polisi agatoki ababikora.

Yabwiye urubyiruko rwari aho ko kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu busambanyi; bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kureka ishuri; maze abasaba kwirinda kubyishoramo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo