Kwamamaza

UMUTEKANO

Abapolisi b’u Rwanda 29 bambikiwe imidari y’ishimwe muri Sudani y’Epfo

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Abapolisi b’u Rwanda 29 bambikiwe imidari y’ishimwe muri Sudani y’Epfo

Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 29 bakora imirimo itandukanye irimo ubujyanama mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu kugarura amahoro muri iki gihugu kimaze igihe gito kivutse.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muhango wabaye ku wa 28 Nzeri, Uwungirije Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; ishinzwe ibibazo bijyanye na Politiki, Moustapha Soumaré, yashimye abo bapolisi b’u Rwanda ku murava n’imyitwarire myiza mu kazi ko gufatanya kubungabunga umutekano muri iki guhugu.

Yashimye by’umwihariko U Rwanda ku musanzu warwo mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi, no guteza imbere igitsina gore.

Kugeza ubu, mirongo itatu ku ijana by’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro butandukanye bagizwe n’igitsina gore.

Soumaré yagize ati:"Mu Rwanda, igitsina gore kigira uruhare rukomeye mu iterambere ryarwo. U Rwanda ruri mu bihugu byohereza umubare munini w’abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro. Ni intangarugero mu kubahiriza ihame ry’uburinganire."

Yasabye u Rwanda kongera umubare w’igitsina gore rwohereza mu butumwa bw’amahoro kugira ngo ibibazo by’abagore n’abana birusheho gukemuka.

Avuga ku ruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano ku isi, Soumaré yagize ati:"Kuva rwabona ubwigenge kugeza mu 1994, U Rwanda rwagize ubuyobozi bubi burangwa na Politiki yo kubiba urwango n’amacakubiri mu benegihugu yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rugendo rwo kwiyubaka; nyuma y’ibihe by’icuraburindi rwari ruvuyemo, U Rwanda ntirwatereranye ibindi bihugu birimo umutekano muke, aho nyuma y’imyaka icumi (2004) Jenoside ibaye , rwafashe iya mbere mu kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Darfur. Mu mwaka ukurikiyeho (2005), rwoherejeyo (Darfur) umutwe wa mbere w’abapolisi."

Uyoboye iryo tsinda ry’abapolisi b’U Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe, Senior Superintendent of Police (SSP) Willy Marcel Higiro yashimye Umuryango w’Abibumbye ku cyizere ugirira inzego z’umutekano z’u Rwanda, aho zigira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano mu bihugu bitandukanye ku isi.

Yawijeje ko bazakomeza kuzuza inshingano zabo zo gufatanya n’abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Uwo muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye mu Mujyi mukuru w’iki gihugu Juba; witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu Muryango w’Abibumbye barimo Commissioner of Police (CP), Bruce Munyambo na Major General Andrew Kagame.

(SSP) Willy Marcel Higiro yambikwa umudare

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza