Rwamagana: Umupagasi yivuganye nyirabuja amukubise isuka mu mutwe

1

Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko witwa Burasanzwe Thacien ukomoka mu karere ka Rutsiro mu ntara y’uburengerazuba, yishe umukecuru witwaga Mukahigiro Berina wari utuye mu murenge wa Muyumbu, mu karere ka Rwamagana wari umukoresha we, amukubise isuka mu mutwe amuziza ko yashakaga kumwishyuza ibyo yamwangiririje.

Nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yatubwiye ko uyu mugabo yishe uyu mukecuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2016, ubwo bari bagiye kumuhamagariza ubuyobozi kugira ngo bubashe kubakemurira ikibazo bari bafitanye.

IP Kayigi yatubwiye ko uyu mugabo yari yarahawe akazi n’uyu mukecuru ko kujya amutunganyiriza ishyamba, hanyuma uyu mugabo akajya amuca inyuma akagurisha ibiti rwihishwa, ibintu byarakaje uyu mukecuru ahitamo kumwirukana mu nzu ndetse no anamusaba kumwishyura ibi biti ari na bwo yahitaga amukubita isuka ya Macaku aramwica.

IP Kayigi aganira na Makuruki.rw yagize ati:”ni byo yari amucumbikiye anamukorera, yari yaramuhaye akazi ko kumutunganyiriza ishyamba, akajya atema ibiti akabigurisha atabizi, aho abimenyeye rero yamusabye ko ishyamba rye agomba kurimwishyura kandi akamuvira mu rugo, ibyo rero ntibyashimishije uwo mugabo. Baraye batabyumvikanyeho neza umukobwa we (umukecuru) azinduka ajya gushaka ubuyobozi ngo buze kubakiranura kuri ibyo bibazo, ni bwo yafashe isuka ya Macaku ayikubita nyakwigendera mu mutwe aramwica.”

Uyu mugabo ngo yavuze ko icyatumye yica uyu mukecuru ngo ni uko yumvaga ko naramuka amwirukanye muri urwo rugo atazabasha kubona uko abaho, bityo ngo akumva birutwa n’uko yakipfira.

Nyuma yo gukora aya mahano, Burasanzwe ngo kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana, aho ari gukorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe inzego z’ubutabera zimukanire urumukwiye.

Uyu mugabo ngo yari amaze muri aka gace imyaka ibiri, gusa ngo yari amaze amezi atatu aba mu rugo rw’uyu mukecuru.

IP Kayigi yasabye abaturage kujya barushaho kwifashisha ubuyobozi mu gihe baba bagiranye n’abantu amakimbirane kugira ngo hirindwe ko ayo makimbirane yavamo ubwicanyi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo