Rwamagana: Umugabo akurikiranyweho kwica undi bapfa amafaranga ibihumbi bitatu

1

Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi umugabo witwa Emmanuel Kwahangana utuye mu mudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Uwiragiye Damascene biturutse nyuma yo kumutera icyuma bikamuviramo urupfu.

Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu Kwica Uwiragiye w’imyaka 26.

Intandaro y’ibi byose ni ihene Uwiragiye yagurishije Kwihangana bemeranywa ibihumbi 13 (13,000 rwf) ariko Kwihangana yishyura Uwiragiye ibihumbi 10 amusigaramo ibihumbi bitatu.

Ubwo Uwiragiye yari aje kwishyuza Kwihangana kuri uyu wa 16 Kanama, nibwo bashyamiranye nyuma yuko Kwihangana yanze kwishyura Uwiragiye biza kugera aho uyu Kwihangana atera icyuma Uwiragiye bimuviramo urupfu.

Ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta n’ubw’inzego z’umutekano mu karere bakoranye inama y’umutekano n’abaturage mu rwego rwo kunoza umutekano aho ibi byabereye.

Muri iyi nama Kwihangana yiyemereye mu ruhame ko ari we wishe Uwiragiye. Kwihangana ubusanzwe akora akazi ko kubaga amatungo no kotsa inyama (afite icyokezo)

Gusa Kwihangana yahakanye kuba hari amafaranga yari afitiye Uwiragiye akavuga ko yari yaramwishyuye amafaranga ye yose ariko akemera ko yamuteye icyuma agapfa.

Aba bagabo bombi ubusanzwe ni abimukira muri aka gace babagamo. Uwishwe yakomokaga muri Ngororero mu gihe Kwihangana we atuye muri aka Karere ariko akaba yari umwimukira muri uwo Murenge wa Kigabiro.

Abaturage bavuze ko nta kintu kidasanzwe bazi Kwihangana yapfaga na Uwiragiye bakavuga ko na bo batunguwe no kumva umwe yishe undi.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko Kwihangana akimara gutera icyuma Uwiragiye yahise atoroka ariko Polisi iramushakisha kugeza imubonye mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kanama imuta muri yombi ndetse Polisi ikaba inakomeje iperereza ryimbitse ku byaha Kwihangana akurikiranyweho.

Abaturage basabwe gukomeza kwibungabungira umutekano no gutabarana kandi bakajya batanga amakuru ku gihe mu gihe baba babonye umuntu uhungabanya umutekano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo