Rwamagana: Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa bibanziriza isabukuru yayo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP TWAHIRWA Celestin

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Kamena 2016, Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizwi nka Police week, icyumweru kikazageza tariki ya 16 Kamena 2016 ubwo hazaba hizihizwa imyaka 16 ishize Polisi y’igihugu ishinzwe.

Ubukangurambaga bw’uyu mwaka buzibanda ku kurengera umwana kuko insanganyamatsiko y’iki gikorwa igira iti "duhagurukire kurinda no kurengera abana”.

Ibi bikorwa bya Police week byatangirijwe mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Kigabiro, aho abaturage basabwe kurinda abana ndetse no kubarengera.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ACP TWAHIRWA Celestin yavuze ko muri iki cyumweru cy’ibikorwa bya police muri uyu mwaka, hazakorwa ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore.

ACP Twahirwa yagize ati “Icyumweru cya police ni igikorwa ngarukamwaka. Uyu mwaka dufite insanganyamatsiko igira iti duhagurukire kurengera abana. Uretse iyo nsanganyamatsiko tuzakora ibiganiro mu gihugu hose aho tuzafatanya n’abafatanyabikorwa bacu, tuzakurikirana ubukangurambaga ku bijyanye n’ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, tuzakurikirana ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda, dukore n’ubukangurambaga ku bijyanye no kurwanya icuruzwa ry’abantu.”

ACP Twahirwa yakomeje agira inama umuntu uwo ari we wese kwirinda gukora ibyaha ndetse anakangurira abaturage kuba maso birinda kuba batekerwa umutwe n’ababa bashaka amaramuko.

Minisitiri w’uburinganire n’iteraambere ry’umuryango Dr Gashumba Diane yavuze ko biri mu nshingano za minisiteri kurengera umwana ariko anibutsa ababyeyi ko ari bo bafite inshingano z’ibanze zo kubungabunga uburenganzira bw’umwana birinda amakimbirane yo mu ngo ari nayo nyirabayazana yo gutuma abana bajya mu muhanda.


Minisitiri w’uburinganire n’iteraambere ry’umuryango Dr Gashumba Diane yifatanyije na police gutangiza ibikorwa byayo

Rumwe mu rubyiruko rwakurikiranye uwo muhango, rwavuze ko rwishimira ibikorwa bya polisi y’igihugu birimo no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Mutesi Henriette, umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 muri Lycee Islamique yagize ati “Turishimira ko police igira uruhare mu kurengera abana kuko irwanya ihohoterwa rikorerwa abana , natwe twishimira uburyo police isobanurira abaturage ibijyanye n’uburenganzira bw’abana, natwe tuzajya dutanga amakuru ntiduhishire abahohotera abana kandi natwe tukirinda tukanihesha agaciro, nkatwe nk’urubyiruko tuzaharanira ko nta mwana uzongera guhohoterwa ngo turebere ahubwo tuzajya dutanga amakuru ku gihe kugira ngo bagenzi bacu batakomeza guhohoterwa.”

Isozwa ry’icyumweru cya Polisi rizahurirana n’isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’ u Rwanda ishinzwe kuko yatangiye mu mwaka w’ibihumbi 2000 ariko itegeko rigena imikorere yayo rikaba ryagiyeho tariki ya 16 Kamena 2002.

Justin Ngabonziza

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo