Rwamagana:Basigaye bararana n’inka mu kiraro bitwaje n’ imyambi

Aborozi b’inka batuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Munyaga, mu Tugali twa Rweru na Zinga, bahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubujura bw’amatungo kimaze gufata indi ntera aho ngo basigaye bararana na zo bazirindishije imyambi ngo abajura bataziba.

Bamwe mu baturage batuye muri aka kagali baganiriye na MAKURUKI batangaje ko iki kibazo kibahangayikishije cyane kugeza n’aho basigaye bararana n’inka mu kiraro bazirinze abajura ngo bataziba.

Umwe muri abo baturage yagize ati: "Ubu ntitukiryama, dusigaye turarana n’inka tuzirinze abajura, ikibazo cy’ubujura bw’inka rwose kiraduhangayikishije, icyakora ejo bundi hari uwo bafashe abandi bariruka"

Undi na we yagize ati: "ikibabaje ni uko abo bajura bahishirana nk’ubu uwo twabashije gufata yanze kuvuga abo bafatanya kwiba inka, kugeza n’aho bamukubise akenda gupfa ariko akanga kuvuga abo bari bari kumwe"

Aba baturage bavuga ko uyu mujura wafashwe mu cyumweru gishize, ngo yarwanyije abamufashe ndetse anatera icyuma umugore wamufashe na we akamutemesha umuhoro yari ahururanye akamukomeretsa. Kuri ubu ngo uyu mujura arwariye ku bitaro bya Rwamagana.

Bavuga ko basigaye barara barinze inka zabo bitwaje ibikoresho birimo imihoro n’imyambi kuko ngo baba biteguye ko umujura yabatungura akabagirira nabi, bityo ngo nabo baba bagomba kuba biteguye kwitabara mu kurwanya abo bajura.

Amakuru y’ubujura bw’inka mu kagali ka Rweru kandi yemejwe n’umuyobozi wako Uwiringiye Emmanuel ndetse yemeza ko abaturage bafashe uyu mujura bakamukubita kugeza ajyanwe kwa muganga ari inkere.

Uwiringiye yagize ati: " Nibyo ikibazo cy’ubujura bw’inka cyarahagaragaye, n’ejo bundi aha bibye ebyiri imwe turayifata indi ni yo yabuze burundu, hari umuntu wafashwe arirukanka ahungira mu kandi kagali abantu baramufata arabarwanya atera umudamu icyuma na we aramukomeretsa ubu ari kwa muganga, ..."

Uyu mujura ngo nyuma yo kuvumburwa n’abari baraririye inka yari agiye kwiba ngo yahise yiruka ahungira mu kagali ka Zinga gahana imbibi n’akagali ka Rweru ariko irondo n’abaturage bahise bahurura baramufata atangira kubarwanya.

Umuyobozi w’akagari ka Zinga gahana imbibi n’aka Rweru Uwayisenga Véstine na we yemeje iby’ubujura bw’inka muri aka gace.

Imyirondoro y’uyu mujura ntiyabashije kumenyekana kuko ngo yayibahishe akagenda ababeshya aho akomoka. Gusa Uwayisenga yavuze ko baje kumenya ko akomoka mu Karere ka Kayonza kandi ngo iki kibazo bagishyikirije Polisi.

Aba bayobozi bombi bahuriza ku gusaba abaturage batuye muri utu tugali gukangukira kurara amarondo no gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye abantu .badasanzwe bazi mu midugudu yabo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo