Rutsiro: Yafatanywe ibiro 173 by’amabuye y’agaciro ya Wolfram ya magendu

1

Umugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango, mu karere ka Rutsiro nyuma yo gufatanwa ibiro 173 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram ya magendu; ni ukuvuga; adafitiye ibyangombwa; akaba yari ayapakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Land Cruser.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Muyira, mu murenge wa Manihira ku itariki 17 z’uku Kwezi.

Yagize ati,"Polisi yagize amakenga y’ibyo apakiye mu modoka; irayisaka, ni ko gusangamo ayo mabuye y’agaciro."

Yavuze ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi; nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 001/ MINIFOM / 2011 yo ku wa 10 Werurwe 2011 ajyanye no kurwanya Forode mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro; mu ngingo yayo ya 1.

Ingingo y’ayo Mabwiriza ya 4 ivuga ko amabuye y’agaciro yemerewe gutwarwa hanze y’imbago yacukuwemo ari agaragaza ibirombe yacukuwemo, apimwe kandi afunze n’ubujeni, kandi afite impapuro ziyaherekeza.

CIP Kanamugire yagiriye inama abashaka gukora imirimo y’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro gukurikiza amategeko abigenga; aha akaba yaragize ati,"Ababikora mu buryo butubahirije amategeko bamenye ko bazafatwa kubera ko Polisi yahagurukiye kurwanya magendu y’amabuye y’agaciro ifatanyije n’izindi nzego zibishinzwe."

Yaboneyeho gusaba buri wese kwirinda icyo cyaha no gutanga umusanzu mu kukirwanya atungira agatoki inzego zibishinzwe abo abikekaho.

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane aho uwo mugabo yari avanye ayo mabuye y’agaciro, aho yari ayajyanye, n’ababifitemo uruhare bose.

CIP Kanamugire yakomoje ku ngaruka za magendu agira ati,"Idindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu n’abagituye. Niyo mpamvu buri wese akwiriye kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange.

Kurwanya no gukumira magendu y’amabuye y’agaciro biri mu byo Polisi y’u Rwanda yibandaho bitewe n’ingaruka igira ku buzima bw’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. abashaka gukora imirimo y’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro gukurikiza amategeko abigenga; Ababikora mu buryo butubahirije amategeko bamenye ko bazafatwa kubera ko Polisi yahagurukiye kurwanya magendu y’amabuye y’agaciro ifatanyije n’izindi nzego zibishinzwe."kandi natwe abanyarwanda twese tugomba kumva ko tugomba kwirinda ibyaha no gukora ibikorwa bitemewe.

Tanga Igitekerezo