Kwamamaza

UMUTEKANO

Rutsiro: Umuyobozi w’umudugudu yiyahuye nyuma yo gushinjwa ubusambanyi

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Rutsiro: Umuyobozi w’umudugudu yiyahuye nyuma yo gushinjwa ubusambanyi

Migabo wari umuyobozi w’umudugudu wa Gisunzu mu kagari ka Hanira, umurenge wa Manihira ho mu karere ka Rutsiro bamubonye yiyahuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Nzeli 2016.

Migabo Celestin wari ufite imyaka 51 y’amavuko, abaturage b’avuga ko yari asanzwe ari inyangamugayo ndetse nta kibazo yari asanzwe agirana n’abo mu muryango we.

Nubwo nta kibazo kizwi yari asanzwe afite, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira Jules Niyodusenga avuga ko igikekwa nk’impamvu yo kwiyahura kwa Migabo celestin ari uko yaba yaragize ikimwaro nyuma yo gushinjwa n’umugore wari waje kumuhurira ingano kumusabanya.

Yagize ati: “Wasanga ari ipfunwe ryabimuteye, ariko jye twanahuye ku mugoroba mbona nta kibazo afite. Gusa yari umuntu wagize abagore benshi, kuko uwa mbere yarapfuye, uwa kabiri barananiranwa, uwa gatatu ni we bari kumwe.

Uwo mugore ngo yari yaje guhura ingano kwa Migabo maze agira izo atahana abana bo kwa Migabo bamufashe yiregura avuga ko yazihawe na Migabo nyuma yo gusambana na we.

Migabo Celestin asize abana 4 n’umugore umwe yari yarashatse ku nshuro ya gatatu

IBITEKEREZO

  • twagirayezu antoine Yanditse:

    ibyo sibyo byamutera kwiyahura ahubwo babaze neza umurryango we ko ntakibazo bagirante

  • huudi Yanditse:

    ntawabihamya,hababaje,abo,asize,

  • FIDELE Yanditse:

    GUsa bishobora kuba aribyo batamubeshyera kuko umuntu wese ukubeshyeye ntabwo wakwiyahura nuwo mwanya ntiwawubona.igihe gisigaye gihenda kdi ndahamya ko wenda utarubwambere yarabeshyewe kuburyo yakwiyahura

  • FIDELE Yanditse:

    gusa nubwo yashatse abagore benshi ndabona yaraboneje urubyaro pe! nuko yiyahuye atabareze.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza