Rutsiro: Abana babiri bakubiswe n’inkuba bahasiga ubuzima

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 14 Kanama 2016, abana batatu bo Mudugudu wa Gihinga, Akagari ka Gisiza, Umurenge wa Musasa, mu karere ka Rutsiro, bakubiswe n’inkuba babiri muri bo bahita bitaba Imana.

Aba bana ngo bakubiswe n’inkuba mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ubwo bari bari kuvoma amazi ku mugezi.

Muri aba bana bitabye Imana umwe muri bo yitwa Ishimwe akaba afite imyaka 7 y’amavuko mu gihe undi afite imyaka 13 akaba yitwa Mutuyimana Solange, naho uwarokotse iyi nsanganya we akaba yitwa Irasubiza w’imyaka 10 y’amavuko.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérance, wavuze ko ubwo aba bana bamaraga gukubitwa n’inkuba ngo bahise bihutanwa ku bitaro bya Murunda ariko babiri bagahita bitaba Imana bakimara kugezwayo.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere two mu Rwanda dukunda kwibasirwa n’ikibazo cy’inkuba cyane, ariko ubuyobozi bwako bukemeza ko butaramenya impamvu yabyo, gusa ngo bukaba bugiye gukora inyigo bufatanyijwe n’izindi nzego kugira ngo hamenyekane impamvu ibitera ndetse ngo habe hanarebwa imirindankuba yaba ikwiranye nako.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwibukije abaturage bako kujya bitwararika mu gihe imvura iba iri kugwa , barushaho kwirinda kujya munsi y’ibiti ndetse n’ahandi hantu hari amazi ahubwo bakaguma mu mazu yabo, mu rwego rwo kwirinda impanuka zituruka ku nkuba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo