Kwamamaza

UMUTEKANO

Rusizi: Umugore yivuganye umugabo we amuteye icyuma gihata ibirayi

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Rusizi: Umugore yivuganye umugabo we amuteye icyuma gihata ibirayi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016, umugore witwa Nyirangendabanyika Laurence utuye mu mudugudu wa Gatovu, akagari ka Cyangungu, mu murenge wa Kamembe, yivuganye umugabo we witwaga Nzeyimana Joseph amuteye icyuma mu mutima.

Nkuko amakuru atugeraho abivuga, aravuga ko nyakwigendera yageze mu rugo asanga umugore we ari kurwana n’abana, maze ngo mu kujya kubakiza uyu mugore ahita amutera icyuma gihata ibirayi mu mutima ahita amwica.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Ntivuguruzwa Gervais wavuze ko uyu mugabo yishwe ubwo yari agiye gukiza umugore we warwanaga n’abana. Yavuze kandi ko bakeka ko iki gikorwa cyaba gishamikiye ku makimbirane yo mu muryango.

Abaturanyi ba nyakwigendera batangaza ko n’ubusanzwe ngo uyu mugore asanzwe agira amahane ku buryo bukomeye, aho ngo aba ashaka kuyobora umugabo we bivugwa ko yicishaga bugufi cyane.

Kuri ubu Nyirangendabanyika yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, naho umurambo w’umugabo ukaba wari wajyanywe ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ukaba washyinguwe.

Uyu mugore aramutse ahamwe n’icyaha, yahanwa n’ingingo y’142 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese wishe uwo bashyingiranwe ahanishwa gufungwa burundu.

IBITEKEREZO

  • Diane Yanditse:

    Mbega umugore mubi cyakoze uwo mugabo Imana imuhe iruhuko ridashira

  • habineza claude Yanditse:

    birababaje kumva ahantu bacyicana,imana imwakire mubayo

  • florence Yanditse:

    ibintibikwiye murwanda rwacu

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza