Rusizi: Mbere yo kuraswa, abakekwaho iterabwoba babanje kwaturira imivumo ku muyobozi w’umusigiti

5

Sheikh Nzabonimpa Swalleh, Umuyobozi w’umusigiti wa Bugarama/photo N Niyibizi/Umuseke

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2016, ni bwo hatangajwe amakuru y’urupfu rw’abantu batatu bakekwaho iterabwoba bishwe barashwe na polisi y’u Rwanda ubwo bageragezaga gutoroka no kuyirwanya mu Murenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi.

Uretse aba batatu bishwe, undi umwe yarakomeretse abandi babiri batabwa muri yombi. Bose babanaga mu kazu gato kari mu Kagali ka Nyange.

Mu kiganiro cyo guhumuriza abaturage, Umuyobozi w’umusigiti wa Bugarama, Sheikh Nzabonimpa Swaleh yavuze ko yabanje kwinginga abo bakekwa ngo basohoke ku neza baganire n’inzego zishinzwe umutekano, ariko ngo bakanga.

Avuga ko aho kumva ibyo yabasabaga, ngo bazamuriye ijwi hamwe bamwaturiraho imivumo.

Nzabonimpa yagize ati “Nababwiye ngo bavandimwe, nimusohoke tuganire tumenye ikibazo cyanyu, uko bansubije, bateruye ijwi bose mu magambo y’Icyarabu, ngo imivumo y’Imana ijye kuri wowe.”

Yakomeje avuga ko abo bantu bari baranirukanywe mu musigiti kubera inyigisho zirimo amacakubiri bigishaga.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba ACP Mutezintare Bertin yasabye abaturage bo mu Murenge wa Bugarama kurwanya uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, kuko ngo uzabigerageza ari we uzahungabana mbere.

Yagize ati “Abagerageje guhungabanya umutekano ni bo bahungabanye. Rero n’undi wese wumva ko yahungabanya umutekano, mbere y’uko awuhungabanya na we azahungabana.”

Abaturage basabwe kugendera kure icyo ari cyo cyose gishobora guhugangabanya umutekano kandi bakihutira gutanga amakuru igihe cyose bagize uwo babona akora ibikorwa bibangamira umutekano w’igihugu.

Abaturage bavuze ko abo bantu bari bamaze igihe kitarenze ukwezi muri ako gace. Ngo nta kazi kazwi bakoraga, icyakora ngo bababonaga bajya gusali (gusenga) cyangwa bagiye guhaha ibyo guteka.

Mu itangazo polisi y’igihugu yatanze kuri uyu wa Gatanu ku gicamunsi, ryagaragazaga ko abaguye muri icyo gikorwa ari Eric Mbarushimana, Hassan Nkwaya bakomoka mu Karere ka Kamonyi na Kicukiro, ndetse na Mussa Bugingo, wapfuye ageze kwa muganga kubera ibikomere.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uwitwa Shafi Cyiza yakomeretse, ubu akaba ari kuvurwa mbere y’uko akurukiranwa n’amategeko.

Latiffah Morina na Aboubakar Ngabonziza bo mu Karere ka Kamonyi na Gasabo bo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama mu gihe iperereza rikomeje.


Abaturage bo mu Bugarama bahumurizwa banumva impanuro z’abayobozi/Photo/ N Niyibizi/Umuseke

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. PORIS NIKOMEREZAHO,KUKONANJYE SINSHYIGIKIYE,KANDI SINZANASHYIGIKIRA,UWARIWE WESE,USHAKA GUHUNGABANYA,UMUDENDEZo,WURWANDA,NABANYARWANDA,AHOTWAVUYE TURAHAZI,NAHOTUGEZE,NUHATUGEJEJE,TURAMUZI,

  2. PORIS NIKOMEREZAHO,KUKONANJYE SINSHYIGIKIYE,KANDI SINZANASHYIGIKIRA,UWARIWE WESE,USHAKA GUHUNGABANYA,UMUDENDEZo,WURWANDA,NABANYARWANDA,AHOTWAVUYE TURAHAZI,NAHOTUGEZE,NUHATUGEJEJE,TURAMUZI,

  3. polic sinumva ukunu yarasa abanu bavuganaga ntibabahe ubutabera kd barirutse bivuyemo itecnika gute se kd

  4. hahhahha ko aramayobera
    barasa umunu yanje no kuvugana na polix ko batubwirako birutse se byahindutse gute rega ukuri kuzagaragara

Tanga Igitekerezo