Rusizi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho ubuvunjayi butemewe

ACP Celestin Twahirwa yasabye abavunja amafaranga kubikora mu buryo bwemewe

Kuwa kane tariki ya 30 Kamena 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi, yataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Bugarama.

Abo batawe muri yombi ni Nsengiyumva Theobald , Nshutikuneza Vincent na Sango Jean, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP), Celestin Twahirwa yavuze ko ibikorwa nk’ibi atari byinshi mu Rwanda, ariko avuga ko nabyo bitakwihanganirwa.

Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru y’Igihugu bafite inshingano zo kurwanya ivunjwa ry’amafaranga ritemewe, bikaba bigamije kurengera ubukungu bw’igihugu bushobora guturuka ku bucuruzi bw’amafaranga cyane cyane ubukorerwa ku masoko atemewe.

ACP Twahirwa yagize ati "Hariho uburyo n’amategeko bigenga ivunja ry’amafaranga bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, itegeko rishyiraho Banki Nkuru y’Igihugu n’amabwiriza rusange agenga za biro z’ivunjisha…Ayo mategeko n’amabwiriza yose arasobanutse kandi agomba kubahirizwa. Abantu rero bumva bashora imari mu gukora umurimo w’ivunjisha bagomba kwaka icyangombwa gitangwa na Banki Nkuru y’Igihugu n’ishyirahamwe nyarwanda ry’abiro byivunjisha Rwanda Forex Bureau Association -RFBA), aho kubikora mu buryo butemewe kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Kugeza ubu mu Rwanda abasabye ibyangombwa byo kuvunjisha ni 88, aho 55% byabo bose bakorera mu mujyi wa Kigali.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko amabwiriza yo mu mwaka wa 2013 agenga za biro z’ivunjisha ingingo yayo ya 3 ivuga ko nta muntu wemerewe gukora cyangwa kwiyitirira gukora umurimo w’ibiro by’ivunjisha mu Rwanda atabyemerewe na Banki Nkuru hakurikijwe aya mabwiriza rusange.

Ingingo ya 4 nayo ivuga ko Sosiyete cyangwa koperative yifuza kubona uburenganzira bwo gushyiraho ibiro by’ivunjisha igomba: Kugira byibuze imari shingiro ingana na miriyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (20.000.000 Frw) cyangwa angana nayo mu yandi mafaranga mbere yo gutangira ibikorwa kandi akagumaho igihe cyose.

Kuri aba bafashwe, ACP Twahirwa yagize ati;”Aba rero bakora mu buryo butemewe n’amategeko bigaragara ko ntaho baba banditse, ntibishyura imisoro, n’andi mafaranga asabwa, niyo mpamvu buri muntu wese akwiye kubahagurukira akabarwanya.”

Umuvugizi wa Polisi yanasabye abantu bakora ubucuruzi mpuzamahanga nabo kwirinda kugura cyangwa kugurisha amafaranga cyangwa amadovize ku bantu batemewe.

Yakomeje avuga ati;”N’ubwo ubucuruzi nk’ubu butagaragara cyane mu Rwanda, dufite inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo kandi mu guca ubucuruzi nk’ubu ni ukwita ku bukungu bw’igihugu n’inyungu za rubanda.”

Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru bagira gahunda yo gukangurira no kwigisha abashoramari gushyiraho ibiro by’ivunjisha byemewe aho kubikora mu buryo butemewe n’amategeko kuko bishobora gutesha agaciro ifaranga n’izindi ngaruka ku bukungu.

Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko za Hoteli, amashyirahamwe y’ingendo n’ay’ubukerarugendo ariyo yanyine yemerewe kwakira amadovize kubera akazi bakora ko kwakira abanyamahanga benshi.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ingingo ya 488 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y‟u Rwanda cyangwa amadevize mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo