Rusizi: Abantu babiri barashwe n’abataramenyekana barapfa

Abantu babiri bo mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ryankana,mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Werurwe.

Muri abo bantu bishwe harimo umwana muto wishwe ubwo yari asohotse agiye mu bwiherero ahita araswa arapfa.

Mbere yo kwica uyu mwana, ngo abo bagizi ba nabi babanje kujya mu rugo rw’umuturage wo muri uwo mudugudu mu masaha y’ijoro bahashyira ipine ry’imodoka bikekwa ko bashakaga kuyihatwikira.

Ubwo bari batarakora ikibagenza ngo nibwo umwana wo mu rugo rwo hafi aho yasohotse ajya kwihagarika bahita bamurasa ahita yitaba Imana.

Nyuma yo kwica uwo mwana, abo bagizi ba nabi bahise barasa ku banyerondo bacungaga umutekano mu ijoro umwe muri bo arapfa undi akomereka ku kuboko nkuko ikinyamakuru Igihe.com cyabitangaje.

Polisi ikomeje iperereza kugirango hamenyekane abo bagizi ba nabi n’icyabateye gukora ayo mabi mu gihe uwakomeretse na we arimo kwitabwaho n’abaganga bo ku kigo Nderabuzima cya Bugarama.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’akarere ka Rusizi babyukiye mu nama n’abaturage mu rwego rwo kubahumuriza nyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwahitanye ubuzima bw’abantu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo